IKUZWE MBABAZI Maurice

Umunota

Ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yirukanye uwari umutoza wayo Masudi Djuma n’abungiriza be bose, ahita asimbuzwa Bizimana Abdou (Bekeni) wari usanzwe ushinzwe Tekinike muri iyi kipe
“Umwanzi ahora ku irembo kuko shitani aracyari umwami w’Isi. Ntitubikerense, akariho karavugwa, muzi ko dufite umuturanyi mu Majyaruguru y’igihugu cyacu utatubaniye neza, akaba ubu akomeza kuduhigira, akubita agatoki ku kandi”. Aya ni amwe magambo ya gashozantambara Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye, yagiye atangaza ku Rwanda mu bihe bitandukanye
Ese uribuka igihe wari mu rukundo ukuntu ubwa wa muhanzi wari warahenganye uruhu n'uruhande? Ariko iby'abubu bo byarahindutse, hari ubwo ibyari urukundo bibabera umuravumba kubera isaba ry'amafaranga rya hato na hato
Abasirikare b'u Rwanda muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi , boherejwe muri Jamaica mu gutanga umusanzu wo gufasha iki gihugu gusana ibyangijwe n'umuyaga wiswe Melissa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze raporo iherutse gutangazwa, n’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yibasira umutwe wa AFC/M23 n'u Rwanda.
Bigoranye, Al Hilal Omdourman yanganyije na Marines FC ibitego 2-2, Kiyovu itsinda Rutsiro igitego 1-0 mu mikino y'umunsi wa 12 ya Shampiyona y'u Rwanda.
Nyuma y'uko AFC/ M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, igakurikizaho Makobola, ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi FARDC, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo,kuri yu wa mbere bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana,  yavuze ko ifatwa rya Uvira bikozwe n'Ihuriro AFC/M23, byatewe n'uko ari Umujyi wari ingirakamaro cyane mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y'u Burundi na DRC.