Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko igasaba ko buri ruhande rwubahiriza inshingano zarwo, cyane cyane izijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko RDC itarashyira mu bikorwa inshingano zo guhashya FDLR, umutwe u Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Congo gufasha kandi urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, igihe cyose leta ya Congo izagaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano zayo, kandi umuhuza akita ku buryo impande zose zabazwa inshingano ku byo ziyemeje.”
Yolande Makolo kandi yanenze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, wapfobeje ubwicanyi bwakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’uko utiza umurindi ibikorwa bihungabanya umutekano.
Makolo yavuze ko kugereranya impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo no gutinya kugabwaho igitero mu nzira yijimye, ari ugufata mu buryo budakwiye uburemere bw’iterabwoba rya FDLR, rikomeje guteza impungenge ku buzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Mu ngingo z’ingenzi ziyakubiyemo harimo kurandura FDLR n’indi mitwe iwufasha, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Izo nshingano zigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo buhujwe kandi bugenzurwa.
Ku wa 5 Kamena 2026, Guverinoma y’u Rwanda na bwo yari yarashimangiye ko ayo masezerano adashobora gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe gusa, isaba ko buri gihugu kibazwa inshingano cyiyemeje.









