Rayon Sports yongeye kubona intsinzi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, itsinda Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Marine yo yanyagiye Al-Hilal SC ibitego 3-0, naho Police FC ikomeza kubura intsinzi nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC igitego 1-0.
Rayon Sports yari imaze imikino umunani yikurikiranya idatsinda, yabonye intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa BK Pro League utarabereye igihe, waberaga kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibitego bya Gikundiro byatsinzwe na Junior Kameni, Iradukunda Elie Tatou na Muderi Akbar, biyifasha kugera ku manota ane mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona.
Iyi ntsinzi ije mu gihe iyi kipe yambara ubururu numweru yari iri mu bihe bikomeye, birimo gusezererwa na Black Bulls yo muri Mozambique muri CAF Confederation Cup.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ihura na Marine FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Marine FC y’umutoza Rwasamanzi yagaragaje imbaraga mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa shampiyona utarabereye igihe, itsinda Al-Hilal SC ibitego 3-0 kuri Stade Umuganda.
Ni ibitego byatsinzwe Niyibizi Ramadhan na Amani Rutayisire na Rawa Mohamed witsinze.
Iyi ntsinzi yatumye Marine FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona n’amanota 11, inganya na Gorilla FC.
Kuri Marine FC uyu ubaye umukino wa gatanu badatsindwa dore ko batsinze Kigali FC na Etincelles, inganya na Kiyovu Sports na Gasogi United. Iyi kipe ya Yves Rwasamanzi izaba ishaka gukomeza uwo musaruro mwiza imbere y’abafana bayo ubwo izaba yakiriye Rayon sport ku muganda .
Ku rundi ruhande, Police FC ibyayo bikomeje kugwamo inshyinshyi, nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa BK Pro League utarabereye igihe.
Ibi byatumye Police FC yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda, bishyira igitutu ku mutoza Rkyer Jaafar n’abakinnyi be.
Iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda irasabwa kwisuganya no gushaka intsinzi mu mukino utaha izahuramo na Bugesera FC, kugira ngo yongere kugarura icyizere mu bafana bayo no gukomeza urugendo rwo guhatanira umwanya mwiza muri shampiyona
















