sangiza abandi

U Burusiya: Perezida Putin yakiriye Minisitiri Dr. Nsengiyumva witabiriye inama y’u Burusiya na Afurika

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye umuhango Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yakiriyemo abayobozi bitabiriye Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika, yabereye iri kubera Moscow kuva ku wa 28-29 Ukwakira 2026.

Dr Nsengiyumva ari mu Burusiya ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama yatangiye ku wa 28 Ukwakira, ikaba iteganyijwe gusoza ku wa 29 Ukwakira 2026.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko yitabiriye uyu muhango wo kwakira abayobozi, ndetse ko yanagejeje ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Burusiya na Afurika ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO.

Muri iryo huriro, Dr Nsengiyumva yagaragaje urugendo u Rwanda rumaze gukora mu iterambere, ashimangira uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.

Yageze i Moscow ku mugoroba wo ku wa 27 Ukwakira 2026, yakirwa n’abayobozi b’u Burusiya.

Inama y’u Burusiya na Afurika igamije gushimangira no kwagura ubufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu by’Afurika, cyane cyane mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari, ingufu, ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Abayobozi n’abandi bayitabiriye kandi baraganira ku mahirwe yo gukorana mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), ikoranabuhanga rya nucléaire, ubushakashatsi no kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’izindi zabanje mu rwego rw’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika. Inama ya mbere yabereye i Sochi mu Burusiya mu 2019, iyakurikiyeho ibera i Saint Petersburg mu 2023.

Iyi nama itanga urubuga rwo kuganira ku buryo ibihugu byombi byarushaho kunoza imikoranire no guteza imbere inyungu bisangiye.

Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yagejeje ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Burusiya na Afurika ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO.

Photos:

[fluentform id="3"]