sangiza abandi

Minisitiri Habimana yasabye aba DASSO bashya kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage

sangiza abandi

Abakozi bashya b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bazakorera mu Turere 15 basoje amahugurwa y’ibanze, basabwa gukoresha ubumenyi bungutse mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Ni ubutumwa bahawe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, abayobozi b’Uturere abakozi bazakoramo n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, Minisitiri Habimana yibukije abarangije amahugurwa ko umutekano ari inkingi y’iterambere ry’Igihugu, ashimangira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye byashobotse kubera ko rufite umutekano.

Yabasabye kugira uruhare mu kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibyaha, by’umwihariko ubujura, umwanda, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yanagarutse ku bindi bibazo bagomba gufatanya n’izindi nzego gukemura, birimo ubuzererezi, abana bata ishuri n’imitangire mibi ya serivisi.

Minisitiri Habimana yagize ati: “Bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu guhangana nabyo tukabikemura, umuturarwanda akabaho yishimye kandi atekanye.”

Minisitiri Habimana yasabye aba DASSO bashya kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage

Photos:

[fluentform id="3"]