sangiza abandi

Bibeshya ko bacitse ubutabera: Minisitiri Bizimana ku bihisha mu mahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze hari abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu mahanga, bamwe bakamara imyaka myinshi bibwira ko intera iri hagati yabo n’u Rwanda izabarinda ubutabera. 

Yavuze ko abibwira gutyo bibeshya kuko icyaha cya Jenoside kidacibwa n’imipaka agaragaza amateka y’abagiye bafatwa, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagakatirwa n’inkiko zo mu mahanga. 

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho nyuma y’uko ku wa 9 Ugushyingo 2026 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje mu Rwanda Jean Léonard Teganya, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dr Bizimana yavuze ko Teganya yari umunyeshuri mu mwaka wa nyuma w’amasomo y’ubuvuzi i Butare mu 1994, ariko mu gihe cya Jenoside akaza kugira uruhare mu kwica no gufata ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsi, abikorana ubugome n’urwango.

Yagaragaje ko ubuhamya bw’abarokotse ibikorwa bya Teganya bushinja uyu mugabo ibyaha bikomeye kandi biteye ubwoba.

Minisitiri Bizimana yanagarutse ku gisobanuro cy’izina rya Teganya, risobanura kuzigama, guteganya no kugira ubushishozi mu byo umuntu akora, avuga ko ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside bitandukanye n’ubutumwa bukubiye muri iryo zina.

Yavuze ko Teganya amaze guhungira muri Amerika ashobora kuba yaratekerezaga ko azaba ahunze ubutabera, ariko ko yibeshye, kuko ubu agiye kubazwa ibyaha akurikiranyweho.

Nyuma yo kugaruka kwa Teganya, Dr Bizimana yagaragaje ko atari we wa mbere woherejwe mu Rwanda na Amerika, kuko hari abandi barindwi bagiye boherezwa mu bihe bitandukanye. 

Yagaragaje Enos Kagaba woherejwe ku wa 26 Mata 2005, Jean Marie Vianney Mudahinyuka ku wa 28 Mutarama 2011, Marie Claire Mukeshimana ku wa 21 Ukuboza 2011, Léopold Munyakazi muri Nzeri 2016, Béatrice Munyenyezi ku wa 18 Mata 2021, Oswald Rurangwa uzwi nka Oswald Rukemuye ku wa 7 Ukwakira 2021 na Ahmed Napoléon Mbonyunkiza ku wa 10 Werurwe 2025.

Yagaragaje abandi ba ruharwa bagiye boherezwa cyangwa bakaburanishwirizwa mu mahanga

Dr Bizimana yanagaragaje ko atari Amerika yonyine yafashije u Rwanda mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari n’ibindi bihugu byagiye byohereza mu Rwanda abantu bashakishwaga n’ubutabera.

Mu bo yagarutseho harimo Léon Mugesera woherejwe na Canada ku wa 24 Mutarama 2012, Jean de Dieu Munyaneza uzwi nka Mutzig woherejwe n’u Buholandi ku wa 21 Werurwe 2015, Jean-Claude Seyoboka woherejwe na Canada ku wa 18 Ugushyingo 2016 na Charles Bandora woherejwe na Noruveje ku wa 10 Werurwe 2013.

Hari kandi Emmanuel Mbarushimana na Wenceslas Twagirayezu boherejwe na Danimarike, Jean Baptiste Mugimba na Jean-Claude Iyamuremye boherejwe n’u Buholandi, ndetse na Venant Rutunga woherejwe n’icyo gihugu ku wa 26 Nyakanga 2021.

Mu bandi harimo Jean Twagiramungu woherejwe n’u Budage mu 2017, ndetse na Augustin Nkundabazungu, Jean Pierre Kwitonda uzwi nka Kapalata na Jean-Paul Birindabagabo uzwi nka Daniel Bagabo, boherejwe na Uganda mu bihe bitandukanye.

Uretse aboherejwe mu Rwanda, hari n’abandi benshi baburanishijwe mu nkiko zo mu mahanga bagahamwa n’ibyaha bya Jenoside, bamwe bagakatirwa igifungo cya burundu.

Mu ngero zatanzwe na Dr Bizimana harimo Fulgence Niyonteze, wahoze ari Burugumesitiri wa Mushubati, wakatiwe imyaka 14 y’igifungo mu Busuwisi mu 2000; Alphonse Higaniro, wahoze ayobora uruganda rwa SORWAL i Butare, wakatiwe imyaka 20 mu Bubiligi mu 2001; na Fabien Neretse, wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikawa, wakatiwe imyaka 25 mu Bubiligi mu 2019.

Yanagarutse kuri Séraphin Twahirwa, wahoze ari umwe mu bayobozi b’Interahamwe i Kigali, na Pierre Basabose, bombi bakatiwe mu Bubiligi ku wa 21 Ukuboza 2023.

Abandi barimo François Bazaramba, wakatiwe igifungo cya burundu muri Finlande mu 2012; Pascal Simbikangwa, wakatiwe imyaka 24 mu Bufaransa mu 2014; Onesphore Rwabukombe, wakatiwe igifungo cya burundu mu Budage mu 2015; na Claver Berinkindi, wakatiwe igifungo cya burundu muri Suède mu 2017.

Mu Bufaransa kandi hari, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bombi bahoze ari ba Burugumesitiri ba Kabarondo, bakatiwe igifungo cya burundu mu 2018. Laurent Bucyibaruta, wahoze ari Perefe wa Gikongoro, wakatiwe imyaka 20 mu 2022, mu gihe Philippe Hategekimana uzwi nka Philippe Manier yakatiwe igifungo cya burundu mu 2024.

Mu bandi Minisitiri Bizimana yagarutseho harimo Dr Sosthène Munyemana, wakatiwe imyaka 24 mu Bufaransa mu 2023, na Dr Eugène Rwamucyo, wakatiwe imyaka 27 ku wa 9 Kamena 2026.

Yavuze kandi kuri Eugène Ntambara, wahoze ari umwe mu bayobozi b’Interahamwe i Mbazi muri Butare, wakatiwe igifungo cya burundu mu Buholandi ku wa 28 Kanama 2026.

Muri urwo rutonde, Minisitiri Bizimana yanagaragaje ko Jacques Mungwarere ari we wenyine wagizwe umwere mu manza z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye mu bihugu byo mu Burengerazuba.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko koherezwa kw’abakekwaho uruhare muri Jenoside no guhamwa n’ibyaha kw’ababuranishijwe mu mahanga bigaragaza ko nta muntu ukwiye kwibwira ko ashobora guhunga ubutabera ahungira mu kindi gihugu.

Yagaragaje ko ibyagezweho mu butabera bifite igisobanuro gikomeye ku kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, guhumuriza abayirokotse no gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda.

Yashimangiye kandi ko ibi bikwiye kuba isomo ku bagize uruhare muri Jenoside bakiri mu mahanga, ndetse ko badakwiye gukomeza kwibwira ko bazahora bihishe, kuko umunsi umwe bashobora kugarurwa bakabazwa ibyo bakoze.

Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko ubutabera bukwiye kugera kuri bose, ahantu hose kandi igihe cyose.

Photos:

[fluentform id="3"]