Abakinnyi 24 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, berekeje muri Mali aho bagiye gukina umukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uzabahuza na Mali, Les Aigles.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza i Bamako muri Mali, mu ndege yihariye. Iyi kipe yahagurutse iherekejwe n’abatoza, abafana n’abandi bayobozi.
Umukino uzahuza u Rwanda na Mali uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars i Bamako, guhera saa Tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali.
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azakira Mali mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Iyi mikino ibiri ifite akamaro gakomeye ku makipe yombi, kuko u Rwanda na Mali ari yo makipe ayoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu.
Amavubi yageze kuri aya manota nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 3-1, agakurikirizaho gutsindira Cape Verde iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatangiye itsinda Cape Verde ibitego 3-1, itsinda Liberia igitego 1-0.
Umutoza Stephen Constantine yajyanye abakinnyi 24 barimo Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel, Nkulikiyimana Darryl, Imanishimwe Emmanuel, Mickels Leroy, Manzi Thierry na Iradukunda Elie Tatou.
Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Hamis Hakim, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na Mickles Slayd.
Harimo abazasanga abandi muri Mali ari bo Bizimana Djihad captain, Mickels Joy-Lance , Biramahire Abeddy, Kwizera Jojea, Mickels Joy-Slad na Kativa Phanuel Mabaya.














