Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, yafashe litiro zisaga 1.000 za Kanyanga zari zigiye gukwirakwizwa mu baturage.
Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026, kibera mu Kagari ka Rukurura, Umurenge wa Kaniga.
Muri iki gikorwa, hafashwe abantu batatu bakekwaho gutunda Kanyanga, basanganwa litiro 70 bari bikoreye. Abandi bari kumwe na bo bahise bazikubita hasi, basubira aho bari bazikuye.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kaniga, kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranwe.
Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abishora mu bikorwa byo gukora, gucuruza, gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko ari ibyaha bitazihanganirwa.
Yasabye abaturage kubyirinda no gutanga amakuru ku babikora kugira ngo bafatwe, banahabwe ubufasha bubafasha kubireka.











