sangiza abandi

Amerika yashyikirije u Rwanda Teganya Jean Léonard ukekwaho uruhare muri Jenoside

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje mu Rwanda Teganya Jean Léonard ukekwaho uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Teganya wari yashyiriweho inyandiko zisaba itabwa muri yombi rye mu mwaka wa 2014, yagejejwe i Kigali ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2026, yakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwatagaje ko ibyaha Teganya  w’imyaka 55 akurikiranweho, yabikoreye mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nah o yari atuye icyo gihe, ubu ni mu Karere ka Huye.

Icyo gihe yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yari umwe mu banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Ubushinjacyaha Bukuru bwashimiye inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zigira mu kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya jenoside bahunze ubutabera, ubufatanye mu by’amategeko, ndetse n’uruhare zigira mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakoze ibyaha bya jenoside babiryozwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bumaze kohereza impapuro zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 1,100 mu bihugu birenga 33 byo ku Isi.

Amerika yashyikirije u Rwanda Teganya Jean Léonard ukekwaho uruhare muri Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]