Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’lbanze, REB, Dr. Flora Mutezigaju yavuze ko abanyeshuri 4,183 ari bo batangiye kwiga muri gahunda nshya y’imyaka itanu mu mashuri nderabarezi (TTC) mu gihugu hose, yatangiye mu mwaka w’amashuri wa 2026/27.
Yavuze ko abiga muri iyi gahunda nshya, bazajya barangiza bafite impamyabumenyi ya A1 aho kuba A2, ndetse bafite ubushobozi bwo kwigisha amasomo yose bitandukanye n’uko byari bimeze muri gahunda isanzwe y’imyaka itatu, aho umwarimu yashoboraga kwigisha isomo yize gusa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2026, ubwo yasuraga Ishuri rya TTC Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na REB yo gusura amashuri atandukanye harebwa kureba aho ishyirwa mu bikorwa za gahunda zo guteza imbere uburezi zigeze.
Ni ishuri rimwe mu mashuri nderabarezi 16 ari hirya no hino mu gihugu, yose ari gushyirwamo imbaraga zishoboka mu rwego rwo gutegura neza abazaba abarezi, ngo bazabe bafite ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme.
Muri uko kubongerera ubushobozi, Mutezigaju yavuze ko izo mpinduka zizafasha kugira abarezi bize neza kuko muri porogaramu nshya hongewemo amasomo mbonezamwuga n’amasomo menyerezamwuga.
Yagize ati “ Ni porogaramu itandukanye cyane n’iyo bari basanzwemo y’imyaka itatu. Iyi yibanda cyane ku masomo mbonezamwuga Atari ari muri porogaramu y’imyaka itatu.”
Yakomeje agira ati “ Ubundi abigaga muri porogaramu y’imyaka itatu, bakoraga amasomo menyerezamwuga ajyanye n’ibyo biga gusa, ariko ubu umunyeshuri azajya yiga amasomo yose yigishwa mu mashuri abanza, ku buryo azaba ashobora kwigisha isomo iryo ariryo ryose, nubwo azaba afite umwihariko cyane mu ishami yize.”
Mu zindi mpinduka zakozwe harimo kuba amashami abanyeshuri biga yarabaye atatu avuye kuri ane, igihe bakoraga imenyerezamwuga kiva ku mezi atatu kiba atandatu. Abazajya basoza bafite A1, bazaba bashobora kwiga indi myaka ibiri muri Kaminuza bakabona impamyabumenyi ya A0.
Nubwo iyi gahunda ari nshya, ntibyahungabanyije umubare w’abitabira kwiga mu mashuri nderabarezi, kuko mu mwaka wa 2025/26, abakiriwe ni 4,183 baruta cyane abasanzwe bakirwa mu myaka yabanje, dore ko abari mu myaka ikurikira bose hamwe basaga ibihumbi 7000 gusa.
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi, yashoye arenga miliyari 74 Frw mu kuvugurura no kugeza ibikoresho mu Mashuri Nderabarezi (TTC) 16 abanyeshuri bazajya bakoreramo imyitozo yo kwigisha.
Aya mashuri yose afite ibyibanze akenera birimo mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na interineti, laboratwari zigezweho, amashuri agezweho 9smart classrooms), amasomero, uburyamo n’ibindi bikorwaremezo byiza kandi bigezweho biteza imbere imyigire n’imyigishirize y’abana.










