sangiza abandi

Rulindo: Umusinzi yishe Mudugudu

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muvumo, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, yapfuye nyuma yo kugwa mu mukingo akubita umutwe ku ibuye ubwo yarwanaga n’umugabo bivugwa ko yari yasinze.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo umugabo witwa Sasa yajyaga mu kabari ka nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye Umunota ko Sasa yageze mu kabari yasinze, nyakwigendera akamwangira kwinjira kuko inzoga yari yanyoye atari yaziguze muri ako kabari.

Yavuze ko aba bombi bahise bafatana, bitura mu mukingo wari hafi aho, Mudugudu akubita umutwe ku ibuye.

Yagize ati “Umugabo witwa Sasa yaje mu kabari yasinze inzoga atanywereye muri ako kabari, bamwangira kwinjira barafatana bitura mu mukingo wari hafi aho, Mudugudu akubita umutwe ku ibuye. Ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwahi ariko birangira yitabye Imana. Bikekwa ko yaviriyemo imbere.”

CIP Ngirabakunzi yavuze ko Sasa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutonde, mu gihe ategereje gukorerwa dosiye.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo n’urugomo rushobora no gutwara ubuzima bw’abantu.

Photos:

[fluentform id="3"]