sangiza abandi

Kicukiro: Abagabo barindwi bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi na mubazi z’amazi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bakekwaho kwiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hafatwa insinga z’amashanyarazi zipima ibiro bisaga 90 na mubazi z’amazi 13.

Aba bagabo bafashwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, nyuma yo gukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zinyuzwa mu butaka ndetse na mubazi z’amazi bakuraga mu ngo z’abaturage.

Mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu w’Umucyo, hafi y’ahari gukorerwa imirimo yo kwagura umuhanda wa Kanombe, hafatiwe abagabo batanu bakekwaho kwiba ibyuma bipima ibiro 15, bagamije kubigurisha nk’ibyuma bishaje bizwi nka ‘Scrap’.

Polisi yatangaje ko abo bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga, mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranwe ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo.

Abandi bagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Murinja, Umudugudu wa Runyoni, bafatanwa insinga z’amashanyarazi zibwe zipima ibiro bisaga 70 na mubazi z’amazi 13 zikekwa kuba zaribwe mu ngo z’abaturage.

Aba na bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga, aho bakurikiranweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi, ivuga ko ibyo bikorwa bibangamira iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, haba izinyuzwa mu butaka cyangwa izinyuzwa mu kirere, kugira ngo bafatwe.

Polisi kandi yihanangirije abacuruzi bagura insinga z’amashanyarazi zibwe, ibibutsa ko kugura ibyo bikoresho na byo bitiza umurindi ubujura, bityo ko abagaragaraho ibyo bikorwa bashobora kubihanirwa nk’ababigizemo uruhare.

Photos:

[fluentform id="3"]