sangiza abandi

U Rwanda na Uganda bigiye gukora imyitozo yo guhangana n’ibyorezo

sangiza abandi

U Rwanda na Uganda bigiye gukorera hamwe imyitozo igamije kongerera ibihugu byombi ubushobozi bwo gukumira, gutahura no guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima rusange bishobora kwambukiranya imipaka.

Iyi myitozo izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ikazamara iminsi ibiri, ikazitabirwa n’inzobere mu nzego z’ubuzima zo mu bihugu byombi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Izibanda ku kunoza uburyo bwo gutahura hakiri kare ibyorezo, guhanahana amakuru no guhuza ibikorwa by’ubutabazi mu gihe hagaragaye indwara cyangwa ikindi kibazo gishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ubu bufatanye bugamije kandi kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima z’ibihugu byombi, cyane cyane mu guhangana n’ibyorezo bishobora gukwirakwira bikambuka imipaka, hagamijwe kurinda abaturage, by’umwihariko abatuye mu duce duhana imbibi.

Iyi myitozo ije mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje gukurikiranwa mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho Uganda na yo iherutse guhangana n’iki cyorezo.

Ku wa 16 Nyakanga 2026, Uganda yatangaje ko yasezereye umurwayi wa nyuma wa Ebola wari urwariye mu bitaro bya Mulago biherereye i Kampala. Icyo gihe yatangiye kubara iminsi 42 iteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugira ngo hemezwe ko icyorezo cyarangiye burundu.

U Rwanda na Uganda bigiye gukora imyitozo yo guhangana n’ibyorezo

Photos:

[fluentform id="3"]