sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ryarwo

sangiza abandi

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, aho ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikomeje kwiyongera, ndetse n’umubare w’Abashinwa basura u Rwanda ukazamuka.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Mu kiganiro yagiranye na CETN, Muganza yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 116 z’amadolari ya Amerika, bingana n’izamuka rya 89% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Yagaragaje ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi muri rusange bugeze ku gaciro ka miliyari 1,4 z’amadolari ya Amerika, agaragaza ko u Rwanda rudakwiye kureba Ubushinwa nk’isoko rutumizamo ibicuruzwa gusa, ahubwo ko ari n’ahantu rukomeje kwagurira isoko ry’ibyo rukora.

Yagize ati: “Birumvikana ko dutumiza ibicuruzwa byinshi mu Bushinwa, ariko ikindi cyihariye ni uko ibicuruzwa twoherezayo na byo bikomeje kwiyongera.”

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko u Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinsh, aho bwihariye 25.93% by’agaciro k’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Muri icyo gihembwe kandi, agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kageze kuri miliyoni 558.27$ (asaga miliyari 825 Frw). 

NISR igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu Bushinwa mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 kageze kuri miliyoni 236.99$, karenze amafaranga yose u Rwanda rwinjije mu Bushinwa mu mwaka wose wa 2025.

Muganza yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga rya CIE ari imwe mu nzira zifasha abacuruzi n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga b’Abanyarwanda kubona amasoko mu Bushinwa.

Yavuze ko muri iri murikagurisha u Rwanda rwitabiriye rwerekana ibicuruzwa bitandukanye birimo urusenda, imbuto za Makadamiya, ikawa n’icyayi, mu rwego rwo kumenyekanisha umusaruro warwo no gushaka amasoko mashya.

Uretse ubucuruzi, yavuze ko u Rwanda rukomeje gukorana n’u Bushinwa mu mishinga itandukanye y’iterambere, ndetse rukaba runakira abashoramari b’Abashinwa bashora imari mu nzego zirimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, inganda zoroheje, ubwubatsi no gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo, Muganza yavuze ko u Rwanda rukomeje kwakira Abashinwa benshi, aho mu myaka itanu ishize umubare wabo wikubye inshuro enye.

Yasobanuye ko mu 2021 u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo b’Abashinwa bagera ku 3.000, mu gihe mu mwaka ushize uwo mubare wageze ku 14.000.

Nubwo yavuze ko uwo mubare ukiri muto ugereranyije n’icyo u Rwanda rwifuza kugeraho, yagaragaje ko kuba ukomeje kwiyongera ari ikimenyetso cy’uko igihugu gikomeje kumenyekana ku isoko ry’u Bushinwa.

Muganza yavuze ko u Rwanda rufite ibyiza nyaburanga bitandukanye bishobora gukurura ba mukerarugendo b’Abashinwa, birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibamo ingagi zo mu misozi miremire, Pariki y’Igihugu y’Akagera ibamo inyamaswa eshanu zikomeye zizwi nka Big Five, ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe izwiho amashyamba, amasumo y’amazi, inyoni n’ikiraro cyo mu kirere kizwi nka Canopy Walk.

Yongeyeho ko n’Umujyi wa Kigali ufite ibikorwa remezo byiza, ukaba ushobora kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, ndetse ugatanga amahirwe yo kumenya umuco nyarwanda no gusogongera ku mafunguro atandukanye.

Yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Abashinwa benshi barusura, bakamenya ibyiza rufite, bityo ubukerarugendo bukaba imwe mu nzego zikomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Muganza yagaragaje ko RDB izakomeza gushyigikira abikorera, korohereza abashoramari no kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari no gusura.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bukomeje kwaguka, aho uretse ubucuruzi n’ubukerarugendo, bunibanda ku ishoramari n’imishinga itandukanye igamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]