sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 11$ mu minsi itanu

sangiza abandi

U Rwanda rwinjije miliyoni 11,346,275 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 15 Frw, avuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), igaragaza ko muri iyo minsi u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.485 z’ibikomoka ku buhinzi.

Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa byinjirije igihugu amafaranga menshi, aho u Rwanda rwohereje toni 729 zinjiza miliyoni 4,665$, angana na hafi 41% by’amafaranga yose yavuye muri ibyo bicuruzwa.

Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 313, zinjiza amadolari 935,403, mu gihe ibikomoka ku matungo byari toni 367, byinjije amadolari 570,826.

U Rwanda kandi rwohereje mu mahanga toni 571 z’imbuto, zinjiza amadolari 505,844, toni 249 z’imboga zinjiza amadolari 397,645, ndetse na toni 16 z’indabo zinjije amadolari 65,962.

Ibindi bicuruzwa byinjirije igihugu amafaranga menshi birimo ibikomoka ku buhinzi bitandukanye, aho toni 7.241 byoherejwe mu mahanga, byinjiza miliyoni 4,204$

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bangladesh n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 11$ mu minsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]