APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho Etincelles FC yari yakiriye APR FC imbere y’abafana bayo bari bizeye ko ikipe yabo iza kubona intsinzi.
Gusa ibyo abafana ba Etincelles FC bari biteze ntibyabaye, kuko APR FC yatahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na William Togui na Nshimiyimana Yunusu.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Etincelles FC Bizimana abdul Bekeni, yavuze ko bahuye n’ikipe ikomeye kandi yari ifite intego yo kubona amanota nyuma yo kugira ibibazo mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Ati “Abakinnyi bacu babuze gutuza mu mutwe, kuko hari n’umukinnyi twasimbuje asohoka arira ngo hari igitego atatsinze. Icyo ni cyo cyabuze muri uyu mukino, kandi abafana ntabwo babizi, bazi ko mu kibuga haba hakenewe imbaraga na tekinike.”
Yakomeje avuga ko APR FC yari ifite inyota yo gutsinda kugira ngo yerekane ko iri mu nzira yo gukosora ibibazo yagize mu mikino Nyafurika.
Ati “Ikindi twahanganye n’ikipe ikomeye ivuye mu mikino Nyafurika, ivanyeyo ibibazo. Irashaka gusubirayo kugira ngo ikosore ibyo bibazo yavanyeyo. Igomba gushaka amanota hasi no hejuru, kuko iyabuze ntacyo yabwira abantu.”
Bekeni, watsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya, yavuze ko adahangayikishijwe no kuba ashobora kwirukanwa, ashimangira ko amaze imyaka myinshi mu mupira w’amaguru ku buryo gutsindwa atabifata nk’ikintu kimushyira ku gitutu.
Ati “Ni ikipe imaze igihe ibana, bivuga ko ifite byinshi yagezeho. Yaba abafana cyangwa ba nyir’ikipe icyemezo bafata cyose nemera kugikurikiza. Ngize hafi imyaka 50 ndi mu mupira, gutsindwa rero ntabwo bikinshyira ku gitutu.”
Iyi ntsinzi yafashije APR FC kuzamuka ku rutonde rwa BK Pro League, aho ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota atandatu, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota arindwi.
Mukura VS yanganyije na Al Merrikh
Ikipe ya Mukura Victory Sports yanganyije na Al Merrikh SC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026,
Uyu mukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi, aho Al Merrikh SC ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 16, ibifashijwemo na Mohamed Gbane.
Mukura VS ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje gushaka uko yishyura icyo gitego, iza kubigeraho ibifashijwemo na Boateng Mensah watsinze igitego ku munota wa 51 cyatumye amakipe yombi anganya 1-1.
Kugabana amanota byatumye Mukura VS igira amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina, ihita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona.
Ku rundi ruhande, Al Merrikh SC yagejeje amanota atanu mu mikino itatu imaze gukina, iri ku mwanya wa 14.













