Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yasabye Abanyarwanda baba i Burayi, by’umwihariko urubyiruko, gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu guteza imbere u Rwanda, kugira ngo intego yo kuba igihugu gikize mu 2050 igerweho.
Yabigarutseho ku wa 30 Ukwakira 2026, mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi wabereye i Varsovie muri Pologne, witabiriwe n’urubyiruko.
Bazivamo yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku Cyerekezo 2050, aho ubukene buzaba bwageze kuri 0%, bisaba ko buri wese agira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yagaragaje ko igipimo cy’abari munsi y’umurongo w’ubukene cyavuye kuri 78% mu 1994 kikagera kuri 27,8%, ariko ko hakiri urugendo rwo kugera ku ntego.
Yavuze ko gahunda z’igihugu zisaba ko ubukungu bwiyongera ku muvuduko urenga 10% buri mwaka, mu gihe ubu uri hafi ya 7%. Yasobanuye ko kudashyiramo imbaraga zihagije byatuma intego yo mu 2050 itagerwaho kugeza mu 2075.
Ati “Icyerekezo ni uko nta mukene tuzaba dufite muri 2050. Twavuye muri 78% ubu turi muri 27%, icyerekezo 2050 ni 0% kandi twumva bishoboka.”
Yasabye urubyiruko kudategereza ejo hazaza ngo ruzatangire kugira uruhare mu iterambere, kuko mu 2050 bamwe muri rwo bazaba bafite inshingano z’ubuyobozi kandi ari bo bazahangana n’ingaruka zo kudashyira mu bikorwa intego z’igihugu.
Yagaragaje amahirwe Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kubyaza umusaruro
Bazivamo yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe mu burezi, ubuvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, asaba Abanyarwanda bafite ubumenyi muri izo nzego kubukoresha mu guteza imbere igihugu.
Yagaragaje ko u Rwanda rurimo kwiyubaka nk’igicumbi cy’uburezi n’ubuvuzi, aho abantu baturuka mu bihugu bitandukanye baza kwiga no kwivuriza, ariko ko hakiri byinshi byo kunoza.
Yanavuze ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa, ndetse no kwakira isiganwa rya Formula 1 biteganyijwe mu 2030, ari amahirwe akwiye gutuma urubyiruko rutekereza ku bikorwa na serivisi bizakenerwa, rukareba uko rwabyazamo umusaruro.
Mu mibare yagaragaje, yavuze ko umusaruro mbumbe w’Umunyarwanda ugeze ku madolari 1.156, mu gihe abarenga 80% by’Abanyarwanda bakoresha ubwisungane mu kwivuza.
Yasobanuye ko kwagura ubwisungane mu kwivuza byafashije abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, bityo bakagira ubuzima bwiza kandi bakabasha gukora no kongera umusaruro.
Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva ku Murage tujya mu Nshingano”, urubyiruko rwaganiriye ku buryo bagomba gukoresha amahirwe atandukanye aboneka mu bihugu batuyemo, bakayifashisha mu kubaka u Rwanda.
Aristide Shema yavuze ko gufata inshingano bitavuze gusa kujya mu myanya y’ubuyobozi, ahubwo ko buri wese aho ari hose n’icyo akora cyose iyo yihaye intego zirenze inyungu ze bwite, zikaba iza rusange, aba agomba guharanira ko zigerwaho.
Urubyiruko ruba hanze rwasabwe kumenya no gusobanura amateka y’igihugu
Bazivamo yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukurikirana amakuru y’u Rwanda no kumenya amateka yarwo, kugira ngo bajye basobanurira abandi ibirukorerwa n’icyerekezo igihugu gifite, aho gushingira ku makuru aturuka ku bashaka kukigaragaza nabi.
Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, arimo ingaruka z’ubukoloni, amacakubiri n’amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko kumenya aho igihugu cyavuye ari ingenzi mu gusobanukirwa intambwe kimaze gutera n’igisigaye gukorwa.
Yashimangiye ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakenewe gukomeza kubaka ubushobozi no kwimakaza indangagaciro, ubumwe no kwishakamo ibisubizo.
Yasoje yibutsa ko FPR-Inkotanyi idakorera abanyamuryango bayo gusa, ahubwo iharanira inyungu z’Abanyarwanda bose, asaba buri wese kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu giteye imbere.
















