sangiza abandi

Bekeni yateguje APR FC gutabona imbumbe y’amanota i Rubavu

sangiza abandi

APR FC irasura Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, aho impande zombi ziteguye guhatanira amanota atatu kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, saa 15:00, ukaba uje mu gihe iyi kipe yingabo ishaka gusubira mu murongo mwiza muri shampiyona nyuma yo gusezererwa na Zamalek yo mu Misiri muri CAF Champions League.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko ikipe ye yamaze gushyira ibitekerezo ku mikino ya shampiyona, intego ikaba ari ugutsinda Etincelles FC no gukomeza urugamba rwo guhatanira igikombe.

Yagize ati: “Ubu ibitekerezo byacu byose biri kuri shampiyona. Twubaha Etincelles, ariko APR FC igomba guhora iharanira intsinzi. Turashaka kwitwara neza no gukomeza guhatanira igikombe.”

Ku rundi ruhande, Etincelles FC na yo irifuza kwitwara neza imbere y’abafana bayo, aho umutoza wayo, Bekeni, yagaragaje ko nta bwoba bafite bwo guhura na APR FC, ahubwo biteguye kuyihanganira bashaka intsinzi.

Mu kiganiro yagiranye na Isano Radio nyuma y’imyitozo yo ku wa 29 Ukwakira 2026, Bekeni yavuze ko guhura na APR FC atari ubwa mbere bibaye, bityo ko nta mpamvu yo kuyitinya.

Yagize ati: “Kuba tugiye gukina na APR, ntabwo ari ubwa mbere tugiye gukina na yo, nta n’ubwo ari ubwa mbere tugiye gukina na yo ikomeye. Iramutse ije ikadutsinda, byaba ari gake muri Shampiyona. Twiteguye nk’abantu bashaka gutsinda.”

Uyu mutoza yakomeje agaragaza ko APR FC idakwiye gufatwa nk’ikipe idashobora gutsindwa, ashimangira ko nubwo ifite abakinnyi bazwi, mu kibuga amakipe yombi aba afite 11.

Ati: “Ntabwo bishoboka kuko na APR ntiyaremewe gutsinda Etincelles FC.”

Etincelles FC ifite icyizere  kuba yarigeze gutsinda APR FC kuri Stade Umuganda. Mu mukino wahuje aya makipe muri Mata 2026, Etincelles FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Photos:

[fluentform id="3"]