Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda umuhanda wa Byumba-Ngondore hashyirwamo kaburimbo, ugeze ku kigero cya 67.4% ushyirwa mu bikorwa.
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 11,7, uva mu Mujyi wa Byumba ugana i Ngondore, aho uhura n’umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Muri uyu mushinga, hari kubakwamo n’indi mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Gicumbi, nk’iyerekeza ku mashuri, ku isoko rya Gicumbi no mu bindi bice by’ubucuruzi, no kuri Sitade ya Gicumbi, yose ikazashyirwaho amatara yo ku muhanda.
Uyu muhanda uri gukorwa nk’imirimo y’inyongera y’umushinga nyirizina wo kuvugurura umuhanda wa Base-Gicumbi-Rukomo uireshya na kilometero 51.5, wo ukaba waruzuye.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuhanda Byumba–Ngondore uri kubakwa uzoroshya ingendo n’ubwikorezi, uteze imbere ubuhahirane kandi wongere amahirwe ku bacuruzi n’abahinzi bo muri aka karere.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bahamya ko kubaka umuhanda Byumba–Ngondore bizagira uruhare mu koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye aka karere n’abo mu bindi bice by’igihugu, ndetse n’abaturiye umupaka wa Gatuna.
Abaturage bavuga ko mbere y’uko uyu muhanda utunganywa, ingendo muri aka gace zitari zoroshye, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Bemeza ko imiterere yawo yatumaga ibinyabiziga bitawukoresha uko bikwiye, ingendo zigahenda kandi zigatwara igihe kinini, kuko hari aho byasabaga kuzenguruka mu Rukomo.
Muri rusange, imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Byumba ifite uburebure bwa kilometero 15,53.
Umuhanda Byumba–Ngondore ufite uburebure bwa kilometero 11,17, ukaba uteganyijwe kuzura mu Kuboza 2026. Kugeza ubu, imirimo yo kuwubaka imaze kugera kuri 68%.
Imirimo yo kubaka iyi mihanda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 z’amadolari ya Amerika.
Uyu muhanda utegerejweho kuba igice cy’ingenzi mu koroshya ingendo no guhuza Umujyi wa Byumba n’umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna.
Umushinga w’imihanda ya Byumba, urimo umuhanda Byumba–Ngondore, ni umwe mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwa remezo muri aka gace.













