Nyuma y’iminsi irindwi urubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Yago Pon Dat, Yago TV Show, rukuwe kuri youtube rwongeye kugaruka ku murongo nyuma y’uko mugenzi we Bruce Melodie amuhaye imbabazi ku makimbirane bari bafitanye.
Yago Pon Dat yashimiye Bruce Melodie wamubabariye, anongera kumusaba imbabazi ku byo yari yarakoze, agaragaza ko yishimiye ko ikibazo cyari hagati yabo cyakemutse.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Yago yagaragaje ko nubwo batumvikanye, bitagomba gusenya umubano wabo, ashimangira ko agifata Bruce Melodie nk’umuvandimwe.
Yagize ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie, ubu ni ubutumwa nanditse mbikuye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi ku byabaye hagati yacu. Kuba twarageze muri ibyo ntibyari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndacyari uwawe uko ibintu byaba bimeze kose. Urakoze King bruce.”
Urubuga rwa Yago TV Show rwari rwakuweho nyuma y’ibirego by’uburenganzira ku bihangano byatanzwe ku mashusho Yago yari yashyizeho ajyanye na Bruce Melodie.









