sangiza abandi

U Rwanda rwasinye amasezerano yemeza kubaka uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi

sangiza abandi

U Rwanda ruri mu nzira yo gutangira guteranyiriza imbere mu gihugu imodoka zikoresha amashanyarazi, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ecofleet Solutions Ltd. na Chery Holding Rwanda Ltd. bishyize umukono ku masezerano y’ishoramari aganisha kuri uyu mushinga.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions Ltd., Aubin Rukera, na Mohammed Hady N. Tabriz uyobora Chery Holding Rwanda Ltd.

Ni intambwe ikurikiye iyatewe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 18 Nzeri 2026, ubwo yemeraga amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd.

RDB yatangaje ko uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere inganda zikorera mu Rwanda, guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Umushinga wo kuzana Chery mu Rwanda umaze igihe utegurwa. Muri Mata 2025, RDB na Chery Holding Group byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane, mu gihe muri Mata 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye Xu Hui, Visi Perezida wa Chery Holding Group akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rich Resource International Investment, baganira ku mahirwe y’ishoramari muri iki gihugu, harimo no kubaka uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi.

Uru ruganda rutegerejweho gufasha u Rwanda kwagura ubushobozi mu gukora no guteranya ibinyabiziga, guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’imodoka no guhanga imirimo mishya.

Chery ni ikigo cy’Abashinwa cyashinzwe mu 1997, gifite icyicaro mu Mujyi wa Wuhu, mu Ntara ya Anhui. Gikora imodoka z’amoko atandukanye zirimo izikoresha lisansi, amashanyarazi n’izikoresha ubwo buryo bwombi.

Nubwo amasezerano yasinywe, amakuru arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ntaratangazwa. Harimo agaciro k’ishoramari, aho uruganda ruzubakwa, ubushobozi ruzaba rufite bwo guteranya imodoka ku mwaka n’igihe ruzatangirira gukora.

U Rwanda rwasinye amasezerano yemeza kubaka uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika
Mohammed Hady N. Tabriz uyobora Chery Holding Rwanda Ltd
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solution Ltd, Aubin Rukera

Photos:

[fluentform id="3"]