Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) byakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, bibasaba kugira uruhare mu kubikumira no gutanga amakuru ku gihe.
Ubu butumwa bwatanzwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, mu kiganiro inzego zombi zagiranye n’abanyeshuri basaga 400 n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP Kigali), ku cyicaro cy’iri shuri mu Murenge wa Niboyi, Akarere ka Kicukiro.
Iki kiganiro cyibanze ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’ibindi bibazo abanyeshuri bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, hanagarukwa ku ruhare rwabo mu kubikumira no kubishakira ibisubizo birambye.
Umuyobozi ushinzwe inyigisho za politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi y’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Regis Ruzindana, yibukije abanyeshuri ko bagomba gushyira imbere amasomo yabo, bakirinda ibikorwa bishobora kubatesha intego no kubashora mu byaha.
Yabasabye kutishora mu ngeso mbi, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko bishobora kubangiriza ubuzima, bikabatesha amahirwe yo kwiga no kugera ku ntego biyemeje.
Ati: “Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu mbere y’undi uwo ari we wese. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu cyane cyane ibiyobyabwenge nk’Urumogi n’ibindi.”
SSP Ruzindana yasobanuye ko ibiyobyabwenge bishobora kwangiza ubuzima n’ejo hazaza h’ababikoresha, kandi ko ibyaha bikorwa n’ababinyoye bishobora guteza umutekano muke mu baturage.
Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho kunywa, gutunda cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse no ku bandi bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, na we yasabye abanyeshuri kwitandukanya n’abantu bashobora kubashora mu byaha, no kugira ubushishozi mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Yabasabye kujya batanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakirinda ibikorwa byo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butemewe, ndetse bakamenya ko imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha.
Ntirenganya kandi yagaragaje ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bishobora gutuma umuntu agwa mu bukene, agacikiriza amashuri, agafungwa n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku buzima bwe, ku muryango we no ku gihugu muri rusange.
Yashimangiye ko abanyeshuri bakwiye gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza heza, bakirinda ibishobora kubatesha umurongo, kandi bakagira uruhare mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.












