Dr Manirakiza Benjamin, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge, yashakishaga abakobwa bakiri bato, by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, akabishyura amafaranga kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina, aho ayo yatangaga yashoboraga kugera ku 100.000 Frw bitewe n’umukobwa ashaka gukoresha imibonano mpuzabitsina.
Kopi y’inyandiko y’urubanza rwe igaragaza ko hari abakobwa yashakishaga batarakora imibonano mpuzabitsina cyangwa bayikoze inshuro imwe gusa, ndetse ko yari afite abantu bamufasha kubabona, na bo akabaha komisiyo mu gihe yabaga abahuje.
Mu bantu bagarutsweho muri uru rubanza harimo abagore batatu, Umuhoza Hamida, Mucyo Vanessa na Ineza Fidella, bagaragajwe nk’abagize uruhare mu kumushakira abakobwa no kubahuza na we, bakabikuramo amafaranga.
Yishyuraga abakobwa hagati ya 35.000 Frw na 100.000 Frw
Inyandiko y’urubanza igaragaza ko Dr Manirakiza yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batandukanye, akabishyura amafaranga ari hagati ya 35.000 Frw na 100.000 Frw.
Abakobwa yashakishaga barimo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane abatarigeze gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa bayikoze inshuro imwe gusa.
Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Mucyo Vanessa yemeye ko nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina na Dr Manirakiza, bumvikanye ko azajya amushakira abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, by’umwihariko abatarakora imibonano mpuzabitsina cyangwa bayikoze inshuro imwe.
Vanessa yagiye ahabwa amafaranga yo kumuhuza n’abo bakobwa, rimwe na rimwe akishyurwa komisiyo y’ibihumbi 3 Frw.
Yakoreshaga abantu bamuhuza n’abakobwa, akabaha komisiyo
Ineza Fidella ni umwe mu bagarutsweho nk’abagize uruhare mu kumuhuza n’abakobwa. Ni we watangije umubano hagati ya Dr Manirakiza na Mucyo Vanessa, amuha nimero ya telefoni ya Vanessa.
Umuhoza Hamida na we yashinjwaga guhuza Dr Manirakiza na Isimbi Denyse, wari ufite imyaka 18, kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.
Mu nyandiko y’urubanza hagaragara ko Hamida yishyurwaga komisiyo y’ibihumbi 5 Frw na buri ruhande, bivuze ko kuri ubwo buhuza yashoboraga kubona ibihumbi 10 Frw.
Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’Ubushinjacyaha mu kugaragaza uburyo abo bagore bagiraga uruhare mu kumushakira abakobwa, bakabikuramo inyungu.
Umwana w’imyaka 16 yahawe 95.000 Frw nyuma yo gusambanywa
Muri abo Dr Manirakiza yashakishirizwaga harimo umwana w’umukobwa w’imyaka 16, wagaragajwe mu nyandiko y’urubanza nka MBB, wasambanyijwe muri Kanama 2025.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mucyo Vanessa yahuje Dr Manirakiza n’uyu mwana, nyuma baza guhurira mu rugo rwa Dr Manirakiza.
Mu buhamya bwe, MBB yavuze ko Dr Manirakiza yamwakiriye iwe, akamujyana mu cyumba, akamusambanya nyuma yo kumusiga amavuta ya gikotori.
Uyu mwana yavuze ko nyuma y’ibyamubayeho yahawe amafaranga 95.000 Frw, ndetse Dr Manirakiza akamusaba ko yazajya amushakira abandi bakobwa bakiri bato.
Mu nyandiko y’urubanza hagaragaramo amafaranga 100.000 Frw yari yatanzwe muri ibyo bikorwa, mu gihe ubuhamya bw’uyu mwana bwagarukaga ku 95.000 Frw yavuze ko yahawe.
Dr Manirakiza yahakanye ko yasambanyije uyu mwana, avuga ko igihe yamubonaga yasanze akiri muto, agahita amusaba kuva iwe. Yavuze ko amafaranga 95.000 Frw yamwoherereje kuri telefoni ya mukuru we yari ayo kumufasha gutaha, atari ayo kumwishyura nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina.
Icyakora, Urukiko ntirwemeranyije n’ubwiregure bwe, rushingiye ku buhamya bw’uyu mwana, amafaranga yoherejwe kuri Mobile Money, icyemezo cy’amavuko cyagaragazaga ko yari afite imyaka 16 na raporo ya muganga.
Hari n’abagaragaje ko amafaranga yatangaga yahindukaga bitewe n’umukobwa
Uwikunda Phionah, umwe mu batangabuhamya, yavuze ko ku wa 31 Ukuboza 2025 yakoranye imibonano mpuzabitsina na Dr Manirakiza, nyuma akamuha 50.000 Frw.
Yavuze ko ku wa 3 Mutarama 2026, Dr Manirakiza yongeye kumusaba ko bahura, ariko amusaba 70.000 Frw kugira ngo bongere gukorana imibonano mpuzabitsina.
Tumukunde Stella Benigne na we yavuze ko Isimbi Denyse yari yaramubwiye ko Dr Manirakiza ari umugabo wishyura abakobwa amafaranga ashobora kugera ku 100.000 Frw.
Yasobanuye ko amafaranga yatangaga yashoboraga guterwa n’uko umukobwa atari yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa yarayikoze inshuro imwe gusa.
Ibi byagaragaje uburyo Dr Manirakiza yashyiraga imbere ibisabwa byihariye ku bakobwa yashakishaga, ndetse ko amafaranga yakoreshaga atari amwe kuri bose.
Dr Manirakiza Benjamin yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 26 Gicurasi 2026, igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya umwana no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi. Abagore batatu bareganwaga na we bakatiwe imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw buri umwe.








