sangiza abandi

Papa Leo XIV yavuze ku byo guha ubupadiri abagabo bashyingiwe no guhindura amabwiriza agenga isomwa rya Misa

sangiza abandi

Papa Leo XIV yatangaje ko adateganya guhindura amabwiriza agenga abemerewe guhabwa ubupadiri muri Kiliziya Gatolika, ashimangira ko abagabo bashatse batagomba kwemererwa kuba abapadiri, ndetse ko nta gahunda afite yo guhindura amabwiriza agenga isomwa rya Misa ya kera.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari bamuherekeje mu ndege imusubiza i Roma, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 12 yari amaze mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.

Muri icyo kiganiro, Papa Leo XIV yasubije ibibazo 13 yabajijwe n’abanyamakuru 83 bari bamuherekeje mu ruzinduko yagiriye muri Uruguay, Argentina na Peru, kuva ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Ibibazo byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, imiyoborere ya Kiliziya Gatolika n’ubuzima bwe bwite. Mu bisubizo bye, Papa yagaragaje ko ashyize imbere ubumwe, avuga ko yifuza kurwanya amacakubiri n’ubwikanyize mu bitekerezo, haba muri Kiliziya no muri sosiyete.

Ntiyemera ko abagabo bashatse bahabwa ubupadiri

Papa Leo XIV yavuze ko atashyigikiye ko abagabo bashatse bemererwa guhabwa ubupadiri, nubwo hari ababona ko byafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’abapadiri mu bice bitandukanye bya Kiliziya.

Abanyamakuru bamubajije niba ateganya kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri, cyane cyane mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’abapadiri mu bice bya Amazone muri Amerika y’Epfo, aho hari imiryango ya gikristu imara igihe kinini itabona abapadiri.

Iki cyifuzo cyari cyatanzwe mu Nama Nkuru y’Abepiskopi yabaye mu 2019, ariko nticyashyizwe mu myanzuro ya Papa Francis yasohotse mu 2020, mu nyandiko yiswe Querida Amazonia.

Mu gusubiza, Papa Leo XIV yavuze ko hari uturere twigeze kugira ikibazo cy’abapadiri bake, ariko ko mu myaka ishize umubare w’abiyumvamo umuhamagaro w’ubupadiri wiyongereye. Yongeyeho ko kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri atari cyo gisubizo cyonyine ku kibazo cy’ibura ry’abapadiri.

Yagaragaje ko icyo gitekerezo kidashyigikiwe na bose muri Kiliziya, ku buryo kugishyira mu bikorwa bishobora gukurura amacakubiri, mu gihe we ashyize imbere kubaka ubumwe n’ubusabane hagati y’abakirisitu.

Ati: “Birashoboka ko mu gihe kizaza hari ibintu bizahinduka. Ariko kuri ubu, icyo mbona nk’ingenzi mu murimo wanjye muri Kiliziya ni ugukiza ibikomere, guhuza abantu no kunga ubumwe. Mbere na mbere, nimucyo twunge ubumwe, turebere hamwe iby’ingenzi tugomba gushyira imbere, hanyuma turebe uko dukomeza urugendo.”

Papa Leo XIV yavuze ko impinduka muri Kiliziya zigomba kubanza kuganirwaho no gusuzumwa, kandi ko atari ibintu Papa yakwemeza ku giti cye gusa, ahubwo ko n’abepiskopi bakwiye kugira uruhare mu kumva no gusobanukirwa icyo Roho Mutagatifu abagaragariza.

Yagize ati: “Papa ntahindura inyigisho za Kiliziya. Twese tugomba kumva, n’abepiskopi bakumva.”

Nta gahunda yo guhindura amabwiriza agenga Misa ya kera

Papa Leo XIV yanagaragaje ko nta gahunda afite yo guhindura amabwiriza agenga isomwa rya Misa ya kera mu Kilatini, ashimangira ko ubumwe bwa Kiliziya ari bwo bukwiye guhabwa umwanya wa mbere.

Yavuze ko abakirisitu benshi ku isi bazakomeza gukoresha umuhango wa Misa washyizweho nyuma y’Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri, uzwi nka Misa ya Papa Pawulo wa VI, mu gihe amabwiriza agenga ikoreshwa rya Misa ya kera akomeje kubahirizwa.

Aya mabwiriza yashyizweho na Papa Francis mu 2021, mu nyandiko yiswe Traditionis Custodes, agamije kugena uburyo Misa ya kera ikorwa mu Kilatini ishobora gukoreshwa muri Kiliziya.

Icyakora, Papa Leo XIV yibukije ko ayo mabwiriza ateganya uburyo bamwe bashobora guhabwa uruhushya rwo gukoresha uwo muhango wa Misa ya kera.

Ku bijyanye no gushyiraho Abakaridinali bashya, yavuze ko azabikora igihe azabona ko bikenewe, ariko ko kuri ubu nta mpamvu yihutirwa abona yo kongera umubare wabo.

Yagaragaje ko hari Abakaridinali 116 bari munsi y’imyaka 80, bemerewe gutora Papa mushya mu gihe Papa uriho yitabye Imana cyangwa yeguye.

Yavuze ku buzima bwe nyuma yo kubagwa

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Papa Leo XIV yanabajijwe ku buzima bwe nyuma yo kubagwa no gukurwamo ikibyimba cyo mu bihaha by’iburyo cyari cyaragaragajwe ko ari kanseri.

Abanyamakuru bamubajije niba amaze kuba Papa yarashyize umukono ku ibaruwa y’ubwegure bw’agateganyo, izakoreshwa mu gihe yaba adashoboye gukomeza inshingano ze kubera uburwayi bukomeye.

Yasubije ko atarashyiraho umukono kuri iyo baruwa, kandi ko kuri ubu atabona impamvu yo kubikora, kuko amategeko ya Kiliziya asanzwe ateganya uburyo ibibazo nk’ibyo byakemurwa.

Ati: “Kugeza ubu, Imana ishimwe, simbona ko bikenewe. Amategeko ya Kiliziya asanzwe afite ingingo zitandukanye zikemura iki kibazo. Ahazaza nshobora kuzabikora, ariko ubu simbona ko bikenewe.”

Yemeye ko atarakira neza ku kigero cya 100% nyuma yo kubagwa, ariko ko muri rusange ameze neza, anagaragaza ko kwihangana ari kimwe mu bintu bimufasha gukomeza inshingano ze.

Ati: “Imbaraga zo kwihangana ni imwe mu mpano Nyagasani yampaye.”

Ku bijyanye n’ingendo ateganya mu mwaka wa 2027, Papa Leo XIV yavuze ko kugeza ubu uruzinduko rukomeye yemeje ari urwo azagirira i Seoul muri Koreya y’Epfo muri Kanama 2027, aho azitabira Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko (World Youth Day).

Photos:

[fluentform id="3"]