Abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye ubuyobozi bw’iki gihugu gushyira mu gaciro mu gufata ibyemezo bijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaza ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda bishobora kubangamira inzira y’ibiganiro no gutuma uruhande rumwe ruteshuka mu kuyashyira mu bikorwa .
Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yanditswe na Depite Joe Wilson na Ryan K. Zinke, hamwe na Senateri M. Michael Rounds, bandikiye Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent.
Muri iyi baruwa, bashimye uruhare rwa Perezida Donald Trump mu guteza imbere ibiganiro bigamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, byagejeje ku isinywa ry’Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere, yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025.
Bagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushakira igisubizo umutekano muke umaze igihe urangwa mu karere, bityo ko kuyashyira mu bikorwa neza byafasha mu kongera umutekano, guteza imbere ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu z’Amerika muri Afurika yo Hagati.
Aba banyapolitiki bashimangiye ko kugira ngo ayo masezerano agere ku ntego zayo, bisaba ko impande zombi zikomeza ubufatanye kandi zikubahiriza ibyo ziyemeje.
Ku bijyanye n’u Rwanda, bagaragaje ko rwakomeje kugaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu nzira y’amahoro, mu gihe RDC na yo igomba kubahiriza inshingano zijyanye n’umutekano.
Bavuze kandi ko u Rwanda rwakomeje kwitabira ibiganiro bihuriweho ku bibazo by’umutekano, bagaragaza ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR kigomba guhabwa umwanya w’ibanze mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
FDLR ni umutwe witwaje intwaro ukomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho u Rwanda rwakomeje kuwugaragaza nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo n’uw’akarere. Aba banyapolitiki bavuze ko gukemura iki kibazo ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’amasezerano y’amahoro arambye.
Mu bindi bagarutseho, banenze ingaruka z’ibihano Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye bamwe mu basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo, bavuga ko bishobora gushyira uruhande rumwe mu bibazo mu gihe urundi rusigara rwidegembya ntirushyire mu bikorwa ibyo rusabwa ahubwo rugakomeza gushakira igisubizo mu nzira za gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano.
Bagize bati: “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano bya Minisiteri y’Imari byafatiwe Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo, zibangamira uruhande rumwe mu gihe urundi rusigara rwumva rufite imbaraga zo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”
Bakomeje bagaragaza ko mu gihe Amerika ikomeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, hakwiye uburyo buha agaciro kangana ibyo impande zombi ziyemeje ndetse n’intambwe zimaze gutera.
Aba banyapolitiki bavuze ko gukemura impungenge z’umutekano z’impande zombi ari ingenzi kugira ngo ibiganiro bya dipolomasi bikomeze gutanga umusaruro, kandi amahoro arambye aboneke.
Ibi byongeye kugaragasa ko hari abanyapolitiki muri Amerika bashyigikiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington risuzumwa hashingiwe ku nshingano n’intambwe buri ruhande rwateye, aho gufatira ibyemezo uruhande rumwe gusa.








