sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze byinjije miliyoni 14$ mu minsi 5

sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherezwa mu mahanga, byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 14$ mu minsi itanu gusa, kuva tariki 9-13 Ugushyingo 2026.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko muri icyo gihe u Rwanda rwohereje hanze toni 9,765.

Ikawa ni yo yinjije menshi, aho yinjije asaga miliyoni 6$ muri iyo minsi itanu avuye muri toni 804 zoherejwe, mu gihe icyayi cyinjije  miliyoni 1,7$ avuye muri toni 626 zoherejwe.

U Rwanda kandi rwohereje hanze toni 434 z’omboga, zinjije ibihumbi 644$, rwohereza toni 402 z’imbuto zinjije ibihumbi 467$, mu gihe indabo zingana na toni 12 zo zinjije ibihumbi 64$.

Mu bihugu byoherejwemo umsuaruro ukomoka ku buhinzi, harimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buhorandi, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze UBumwe za Amerika, Qatar n’ibindi bihugu bya Afurika.

Hoherejwe kandi umusaruro ukomoka ku bworozi, aho mu minsi itanu hoherejwe toni 251 zinjije akabakaba ibihumbi 500$.

Photos:

[fluentform id="3"]