sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zemeje umushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda (RNP) n’iya Uganda (UPF) zemeje umushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, ku wa 22 Kanama 2025, atanga umurongo wo gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zombi.

Ni amasezerano agaragaza umuhate uhuriweho hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Uganda wo guteza imbere umutekano w’akarere, kurinda ituze rusange no guhangana n’impinduka z’imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka. 

Aya masezerano atanga umurongo w’ubufatanye bikorwa byinshi bitandukanye bikubiyemo; gutahura, gukumira no gukurikirana ibyaha, guhanahana amakuru ku byaha, kubaka ubushobozi, guteza imbere ubunyamwuga no guhuza gahunda z’amahugurwa.

Yitezweho kandi ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihungabanya umutekano nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, itunda n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Umushinga wo gushyira mu bikorwa aya masezerano uteganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu, uzarangwa n’ibikorwa byihariye bizagerwaho binyuze mu ngendoshuri, guhuza gahunda z’amahugurwa n’imikorere igezweho mu gucunga umutekano, ubufatanye mu kugenza ibyaha no guhana amakuru, kohererezanya abarimu bafite ubunararibonye n’ibindi bitandukanye.

Uyu mushinga wemerejwe i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibiganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, na  mugenzi we wa Uganda, IGP Abbas Byakagaba n’itsinda ayoboye.

Ni ibiganiro byagarutse ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, byabaye ubwo iri tsinda rya Uganda ryasuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo, ku Kacyiru.

IGP Namuhoranye yavuze ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zisangiye amateka yaranzwe n’ubufatanye bwiza kandi ko uruzinduko bagirira mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo kwagura imikoranire.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zifite inshingano zihariye kandi zikomeye zo gushyira amasezerano ziyemeje mu bikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Ni mu gushyira mu bikorwa ibyemezo n’umushinga byacu gusa bizatuma duha icyizere abaturage bacu ko umutekano wabo urinzwe. Bityo rero hakenewe ko tubivana mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”

Yashimangiye ko ubushobozi bw’inzego zombi mu gukumira no gukemura ibibazo bitandukanye mu karere bizava cyane ku gusangira amakuru ku gihe, guhuza ibikorwa no mu bufatanye bukomeye bityo ko ari ngombwa gukomeza gushyigikira uburyo bworohereza ibikorwa bihuriweho, umutekano w’imipaka no guteza imbere ubushobozi.

IGP Byakagaba uyobora Polisi ya Uganda, yavuze ko aya ari amahirwe aziye igihe kandi ko ari amwe mu bigize imbaraga z’inzego zombi zikomeje mu guharanira ko umutekano w’abaturage ushyirwa ku isonga.

Yavuze ati: “Nta rwego rushobora gukemura ibibazo by’umutekano rwonyine bitewe n’uko ibyaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, magendu n’ibindi byaha ndengamipaka bitita ku mipaka ihuza ibihugu.” 

Yashimiye Guverinoma ya Repubulika ya Uganda n’iya Repubulika y’u Rwanda ku bushake bukomeje gushyirwa mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange by’akarere.

Photos:

[fluentform id="3"]