sangiza abandi

Rwari rwabuze gica muri OIF: U Rwanda rwasabiye Mushikiwabo imyaka ibiri ahabwa umwe  

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye uko ibiganiro byabaye mbere y’uko Louise Mushikiwabo yongerwa umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), agaragaza ko u Rwanda rwari rwabanje gutanga igitekerezo cyo kumwongerera imyaka ibiri, ariko agahabwa amezi 12.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nduhungirehe yagarutse ku biganiro byabereye inyuma y’amarido mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yabereye muri Cambodge, aho ibihugu byari byacitsemo ibice ku buryo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya yagombaga kugenda.

Yasobanuye ko Perezida Paul Kagame, mu gushaka igisubizo cyari guhuza impande zitandukanye, yari yabanje gutanga igitekerezo cy’uko manda ya Mushikiwabo yongerwa imyaka ibiri, akayobora uyu muryango kugeza ku nama itaha izabera i Ottawa muri Canada mu 2028.

Muri icyo gihe cy’imyaka ibiri, Mushikiwabo yari guhabwa inshingano zo kuyobora amavugurura y’amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, nk’uko byari byagarutsweho mu nama y’umwiherero y’abakuru b’ibihugu.

Nduhungirehe yavuze ko muri icyo cyifuzo u Rwanda rwari rwanagaragaje ko rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF nyuma y’icyo gihe, yaba Mushikiwabo cyangwa undi Munyarwanda.

Ati: “Twari twatanze icyifuzo cy’uko manda ya Louise Mushikiwabo yongerwa indi myaka ibiri, kugeza ku nama itaha izabera i Ottawa muri Canada. Nyuma yaho, u Rwanda ntirwari kongera gutanga umukandida, yaba Louise Mushikiwabo cyangwa undi Munyarwanda uwo ari we wese.”

Icyakora, mu gushaka ubwumvikane, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu batatu bo muri Afurika barimo Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida Romuald Wadagni wa Bénin.

Aba bayobozi basabye ko igihe cy’imyaka ibiri cyari cyatanzwe n’u Rwanda kigabanywa kikaba umwaka umwe, ni ukuvuga amezi 12. U Rwanda rwemeye icyo cyifuzo, bituma igitekerezo cyo gukomeza manda ya Mushikiwabo gihinduka.

Nduhungirehe yavuze ko icyo cyifuzo cyaje gushyikirizwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ariko ko atahise acyemera kuko we yari afite ubundi buryo yifuzaga ko ikibazo gikemurwamo.

Yifuzaga ko manda ya Mushikiwabo irangira, ubuyobozi bw’agateganyo bwa OIF bugahabwa Umuyobozi Ushinzwe Imikorere y’uyu muryango, uzwi nka Administrateur. Uwo mwanya wari usanzweho Caroline St-Hilaire, Umunya-Canada wawugiyeho mu 2023.

Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’ibiganiro, Tshisekedi yaje kwemera igitekerezo cyo kongerera Mushikiwabo amezi 12, bituma amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya yimurirwa mu 2027.

Icyo cyemezo cyaje gutangazwa ku mugaragaro nyuma y’inama, aho OIF yagaragaje ko Mushikiwabo azakomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’amezi 12.

Ibaruwa Macron yandikiye Kagame na Tshisekedi yateje impaka

Nduhungirehe yanagarutse ku ruhare rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biganiro byabanjirije inama ya OIF, agaragaza ko ibaruwa yandikiye Perezida Kagame na Félix Tshisekedi itari iyo u Rwanda rushobora kwemera.

Yavuze ko iyo baruwa yakiriwe mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, ikaba yarasabaga abakuru b’ibihugu byombi kumvikana ku kibazo cy’abakandida, bitaba ibyo bagakuramo abo bari bashyigikiye.

Iyo baruwa yahaga Kagame na Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kugeza ku wa 14 Ugushyingo kugira ngo bumvikane. Nibaramuka batabigezeho, bombi bagombaga gukura abakandida babo mu irushanwa.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutashoboraga kwemera ubwo buryo, kuko rwabonaga ko ari ugushyira igitutu ku bihugu no kubyambura uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo mu muryango mpuzamahanga.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika yakiriye ibaruwa tutashoboraga kwemera, yanditswe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati: “Yahaga Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi igihe ntarengwa kugeza ku wa 14 Ugushyingo, kugira ngo bashake ubwumvikane hagati yabo. Mu gihe batabugeraho, abakuru b’ibihugu bombi bagombaga gukuramo abakandida babo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubwo buryo bwibutsaga u Rwanda imikorere rwabonaga ko itagikwiye kuranga umubano w’ibihugu muri iki gihe, aho ibihugu bikomeye byageneraga ibindi uko bigomba gufata ibyemezo.

Yifashishije ijambo Françafrique, risobanura imibanire u Bufaransa bwagiye bugirana n’ibihugu by’Afurika, cyane cyane ibyo bwakolonije, aho bwagiye bushinjwa gukomeza kugira ijambo rikomeye mu byemezo byabyo bya politiki n’ubukungu, Nduhungirehe yavuze ko OIF idakwiye gukomeza kurangwa n’imikorere nk’iyo.

Ati: “Ibyo ntitwashoboraga kubyemera. Byari ya Francophonie ya kera, kandi ni yo mpamvu twe nk’u Rwanda twemera ko Francophonie itagomba kuba ya Françafrique ya kera.”

Yashimangiye ko OIF ari umuryango mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu na za Guverinoma birenga 90, bityo ko nta gihugu na kimwe gikwiye kwiharira ububasha bwo kugena uko ibindi bigomba kwitwara cyangwa uko amatora agomba gukorwa.

Ati: “Francophonie ni umuryango mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu na za guverinoma birenga 90, birimo 53 bifite uburenganzira busesuye. Nta gihugu na kimwe, uko cyaba gikomeye kose, gikwiye gutegeka uko amatora agomba gukorwa cyangwa guhatira abandi kwemera umukandida wacyo.”

Nduhungirehe yagaragaje ko, mu myumvire y’u Rwanda, umubano w’ibihugu bigize OIF ugomba gushingira ku bwubahane, uburinganire no kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu, aho kuba urubuga igihugu kimwe cyakoresha mu gutegeka ibindi.

Kongererwa manda kwa Louise Mushikiwabo kw’amezi 12 kwatumye akomeza kuyobora OIF, mu gihe ibihugu bigize uyu muryango byitegura amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya ateganyijwe mu 2027.

Rwari rwabuze gica mu matora ya OIF

Photos:

[fluentform id="3"]