sangiza abandi

Amavubi yasubiriwe na Mali

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Mali ibitego 2-0 mu mukino wa Kane wo mu itsinda K, mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Uyu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, wabereye muri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026.

Mali yasubiriye Amavabi, kuko no mu mukino ubanza yari yayatsindiye i Bamako ibitego 3-2.

U Rwanda rwavuyeyo rwizeye kwigaranzurira i Kigali, ariko ntibyakunda.

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yari yifashishije intwaro bishoboka, ndetse yari yagaruye Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga utari wakinnye umukino wabanje kubera amakarita y’umuhondo. Ni mu gihe Mugisha Gilbert we yari yasimbuye Kwizera Jojea na we wujuje amakarita y’umuhondo.

Amavubi yatangiye igice cya Mbere ahuzagurika ndetse arushwa cyane na Mali yo yahuzaga umukino ndetse igasatira kenshi, ibyaje kuyibyarira igitego kare, cyatsinzwe na Modibo Segnan ku mupira yatsinze n’umutwe uvuye kuri Coup franc.

Amavubi yagiye kuruhuka afite umwenda w’icyo gitego, icyakora agarukana impinduka.

Bakiva kuruhuka, Stephen Constantine utoza Amavubi yahise akuramo Mugisha Gilbert wari wananiwe kugira icyo akora, hajyamo Biramahire Abeddy.

Muri iki gice Amavubi yakinnye neza ndetse arema uburyo bwinshi butabyajwe umusaruro, binyuze mu busatirizi bwa Elie Tatou wacaga ku ruhande, ndetse na Joy Lance na Leroy Jacques Mickels.

Mu mutima w’ubwugarizi, Mutsinzi Ange yaje kugira ikibazo asimburwa na Manzi Thierry.

Nyuma y’umwanya muto, Amavubi yahise atsinzea igitego cya kabiri ku munota wa 88, gitsinzwe na Gaoussou Diarra.

Icyizere cy’Amavubi cyo gucyura aya manota cyasaga n’ikiyoyotse kuko umukino waganaga ku musozo.

Gusa, ku rundi ruhande nta gikuba cyari cyacitse kuko Liberia yari yatsinze Vape Verde ibitego 2-0, bituma Amavubi aguma ku mwnaya wa Kabiri inyuma ya Mali yo yari yamaze kuzuza amanota 12, igakatisha itike y’Igikombe cya Afurika.

Ubu u Rwanda rufite amanota 6, mu gihe Cape Verde na Liberia zinganya amanota 3.

Hasigaye imikino ibiri, aho u Rwanda ruzakira Cape Verde rukanasura Liberia.

Amavubi yatsinzwe na Mali ibitego 2-0
Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali

Photos:

[fluentform id="3"]