sangiza abandi

Itorero Inganzo Ngari rigiye kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe mu gitaramo ‘Umurage w’Intore’

sangiza abandi

Itorero Inganzo Ngari ryateguye igitaramo ryise ‘Umurage w’Intore’, kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda.

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero azwi mu Rwanda mu gusigasira no kumenyekanisha umuco gakondo binyuze mu mbyino, indirimbo n’ubundi buhanzi nyarwanda.

Ryashinzwe mu 2006, rifite intego yo guha urubyiruko uruhare mu kubungabunga umurage w’Abanyarwanda no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.

Iri torero rigizwe n’abahanzi barenga 100 bakora ibikorwa bitandukanye birimo imbyino gakondo, indirimbo n’ibitaramo bigaruka ku mateka, indangagaciro n’imibereho byaranze Abanyarwanda.

Mu myaka 20 rimaze, Inganzo Ngari ryagiye rihagararira u Rwanda mu bitaramo no mu maserukiramuco mpuzamahanga yabereye mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Afurika y’Epfo, Turikiya, Singapore, u Burusiya, Nigeria na Gabon.

Rizwi kandi mu bihangano bitandukanye byakunzwe n’abakunzi b’umuco nyarwanda, birimo indirimbo ‘Rwanda Rwatubyaye’ yasohotse mu 2020, igaruka ku gukunda igihugu no kwishimira ibyiza byacyo.

Hari kandi izindi ndirimbo zirimo ‘Mbaririmbe’, ‘Uruzaba’, ‘Igitaramo’ na ‘Urw’Inziza’, ziri mu bihangano byagiye bigaragaza ubuhanga bw’abagize iri torero.

Mu bihangano byaryo harimo kandi ‘Urunyenyeri’, indirimbo ryasubiyemo mu 2026 mu rwego rwo gusigasira indirimbo gakondo no kuyegereza abakiri bato. Iyi ndirimbo irata inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano byaranze Abanyarwanda.

Mu bitaramo bikomeye Inganzo Ngari yagiye itegura harimo ‘Inganzo Twaje’ cyo mu 2009, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo’ cyo mu 2010, ‘Inzira ya Bene u Rwanda’ cyo mu 2013, ‘Ruganzu I Bwimba’ cyo mu 2015, ‘Urwamazimpaka’ cyo mu 2018, ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’ cyo mu 2023 na ‘Tubarusha Inganji’ cyabaye mu 2025.

Mu 2025, iri torero ryongeye kugaragaza ubuhanga mu birori mpuzamahanga, ubwo ryataramiraga abitabiriye umuhango wo gutangiza Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare wabereye i Kigali.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 20, igitaramo ‘Umurage w’Intore’ kizaba umwanya wo kugaragaza urugendo Inganzo Ngari imaze gukora mu guteza imbere umuco nyarwanda, ndetse no gusangiza abakunzi bawo ibihangano byayo.

Ku bijyanye n’ibiciro by’amatike, iya make izagura 10.000 Frw, mu gihe iya menshi izagura 50.000 Frw. Abifuza kwicarana ku meza yihariye ya VVIP bazishyura 400.000 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]