Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze itangazo rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bwumvikane bwagezweho ku bijyanye n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko rwagaragaje ibitari mu byo impande zombi zumvikanyeho.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, akwiye kwirinda guha abaturage amakuru atagaragaza neza ibyumvikanyweho, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF.
Yamaganye amagambo ya Kayikwamba avuga ko Mushikiwabo azaguma ku buyobozi mu gihe cy’inzibacyuho, ariko akazaba ashinzwe gusa gucunga imirimo isanzwe y’umuryango no gutegura ivugururwa ry’amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya.
Nduhungirehe ashimangira ko ubwumvikane bwagezweho buteganya ko Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF afite ububasha bwose kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027, aho kuba umuyobozi ushinzwe gucunga imirimo isanzwe gusa.
Yasobanuye ko ayo magambo ya RDC atagaragaza ubwumvikane bwari bwatanzwe n’u Rwanda, bukaganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida wa Sénégal, Togo na Bénin, nyuma bukagezwa kuri Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Nk’uko Nduhungirehe abivuga, mu ntangiriro Perezida Tshisekedi yifuzaga ko habaho igihe cy’inzibacyuho, ariko Mushikiwabo ntabe ari we ugikurikirana.
Muri uwo murongo, ubuyobozi bw’imirimo isanzwe bwari guhabwa Administratrice wa OIF, ari na we wari kuba ashinzwe gutegura ivugururwa ry’amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya.
Gusa, Nduhungirehe avuga ko mu bwumvikane bwaje kugerwaho, hemejwe ko Mushikiwabo azakomeza kuyobora uyu muryango kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027, afite inshingano n’ububasha busesuye nk’Umuyobozi Mukuru.
Yongeyeho ko kuvugurura uburyo bwo gutoranya Umunyamabanga Mukuru mushya na byo bizaba biri mu nshingano ze muri icyo gihe.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kutazatanga umukandida uzasimbura Louise Mushikiwabo, avuga ko cyari mu byifuzo u Rwanda rwatanze mu biganiro.
Yavuze ko iki ari icyemezo gisanzwe gishobora gukoreshwa mu biganiro hagati y’ibihugu bigize imiryango mpuzamahanga, bityo RDC itagomba kwiyitirira ko ari yo yagiteye.
Ibi bije nyuma y’uko Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner atangaje ko ubwumvikane bwagezweho mu nama ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodge buteganya igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 12, kandidatire zari zisanzweho zigakomeza, ndetse n’abandi bakandida bakazemererwa kwiyongera hakurikijwe uburyo buzumvikanwaho.
Louise Mushikiwabo ayobora OIF kuva mu 2019, aho yongeye gutorerwa indi manda mu 2022. Mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango yabereye i Phnom Penh, hemejwe ko akomeza inshingano ze kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027.









