Abahanzi Nyarwanda Kivumbi King na Mike Kayihura bari mu bazasusurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo gikomeye cya Joshua Baraka cyiswe ‘B’raka Land East Africa’, giteganyijwe kubera i Kampala muri Uganda, ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Hockey Grounds, gihurize hamwe abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo guteza imbere umuziki wo muri aka Karere no guhuza abakunzi bawo.
Mu bahanzi bamaze kwemezwa ko bazatarama muri iki gitaramo harimo Bien wo muri Kenya, Kivumbi King na Mike Kayihura bo mu Rwanda, ndetse na Naava Grey, Elijah Kitaka n’abandi bahanzi bo muri Uganda.
Kivumbi King azitabira iki gitaramo nyuma yo gukorana na Joshua Baraka indirimbo Stallion, nyuma yiyo bari baheruka gukorana yasohotse kuri EP ya kivumbi ganza yitwa `streets`. Biteganyijwe ko kongera guhurira ku rubyiniro bizaba umwanya mwiza wo kugeza ku bakunzi babo ibyishimo by’indirimbo bahuriyeho.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Joshua Baraka, umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba no ku ruhando mpuzamahanga.
Joshua Baraka yatangiye gukora umuziki nk’umwuga mu 2021, ubwo yashyiraga hanze EP ye ya mbere yise ‘Baby Steps’.
Yatangiye kwamamara cyane mu 2023, abikesha indirimbo ‘Nana’, yakunzwe n’abatari bake, bituma izina rye rirushaho kumenyekana muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze y’ako Karere.
Nyuma y’iyi ndirimbo, yakomeje gusohora izindi zirimo ‘Lonely’, ‘Dalilah’, ‘Touch Me’ na ‘Wrong Places’, zamufashije kurushaho kwagura umubare w’abakunzi b’umuziki we.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, Joshua Baraka yanakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika, barimo Joeboy, King Promise, Bien na Tiwa Savage.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026, uyu muhanzi yashyize hanze EP nshya yise ‘Recess II’, igizwe n’indirimbo zirindwi, zirimo izo yakoranye na Tiwa Savage na Mr Eazi.
Igitaramo ‘B’raka Land East Africa’ kiri mu bikorwa Joshua Baraka ategura mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi be no kwagura ibikorwa bye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.









