Umukinnyi wahoze ari umunyezamu w’Amavubi wanakiniye n’amakipe nka Rayon Sports na Kigali FC, Kimenyi Yves, ndetse na Muyango Claudine wabaye Nyampinga w’u Rwanda (Miss Photogenic 2019), bongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Kimenyi atangaje ko agiye gushyira hanze ikiganiro na we, ku muyoboro wa YouTube we, witwa ‘Beyond90 Initiative’.
Aba bombi bafitanye umwana bari mu nzira yo gutandukana imbere y’amategeko nk’umugabo n’umugore.
Kuir uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kimenyi yasabye abakunzi be gukomeza gukurikira umuyoboro we Beyond90 Initiative’ bakuzura ibihumbi 100, maze akabaha ikiganiro yakoranye na Miss Muyango benshi bamaze igihe bamusaba.
Kimenyi na Muyango batangiye kuvugwa mu nkuru y’urukundo mu 2019. Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta y’urukundo, nyuma muri Kanama uwo mwaka bibaruka imfura yabo y’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis. Muri Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko, banakora ubukwe bwiza.
Gusa nyuma y’igihe umubano wabo uzamo agatotsi, kugeza ubwo batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko. Ku wa 14 Kanama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza rwa gatanya yabo mu muhezo, nyuma y’uko bombi batanze ubusabe bwo gutandukana bumvikanyeho.
Nubwo umubano wabo waje kurangira, Kimenyi aherutse kugaragaza ko we na Muyango babanye neza nk’inshuti, ndetse ko amufata nk’umubyeyi bafatanyije kurera umwana wabo, Miguel.
Kimenyi yahamije ko imiryango yo gusubirana ifunguye kuri aba bombi
Mu kiganiro ‘Irigara Time’ cya B&B Kigali FM cyasohotse kuri YouTube ku wa 15 Ugushyingo 2026, Kimenyi yabajijwe na Jado Castar niba imiryango yo gusubirana na Muyango igifunguye.
Yasubije ko imiryango ihora ifunguye ku mpande zombi, ati: “Imiryango ihora ifunguye cyane; ari kuri njye, ari no kuri we.”
Yakomeje avuga ko we ubwe atabona ikibazo cyatuma batongera kubana, anagaragaza ko abantu babishimira iyo babona bari kumwe, bafite umwana mwiza kandi buri wese akora kugira ngo atere imbere.
Yagize ati: “Niba abantu bishimiye ko turi kumwe, bishimiye ko dufite umwana mwiza, bavuga ko badukunda koko by’ukuri; Mama Miguel arakora cyane, nanjye ni ko bimeze.”
Aya magambo yongeye gutuma abakunzi babo bibaza niba hari amahirwe yo kongera kubabona bari kumwe, nubwo nta ruhande ruragaragaza ko hari gahunda yo gusubirana.
Kimenyi wamaze gusezera ku mupira w’amaguru, yatangiye umushinga wa ‘Beyond90 Initiative’, aho akorana n’abandi barimo Aime Gad na wamunigga mu biganiro bigaruka ku buzima,siporo n’ibindi bitandukanye.
Kuba yateguje ikiganiro na Muyango byongeye gukurura amatsiko ku bakunzi babo, cyane ko ari abantu bafitanye amateka y’urukundo,ndetse n’umwana bakomeje guhuza mu buzima bwabo.
Benshi bategereje kumenya niba muri icyo kiganiro bazagaruka ku mateka y’urukundo rwabo, ibibazo byatumye batandukana cyangwa ubuzima bwabo nyuma yo gutangira inzira ya gatanya.









