Mukwaya Olivier

Mukwaya Olivier

Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yatangaje ko ryinjije mu gisirikare cyaryo abasirikare bashya 9,318 barangije amahugurwa yihariye ya gikomando, mu muhango wabereye i Tchanzu, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'amajyaruguru, kuwa 20 Nyakanga 2026.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington amaze umwaka ashyizweho umukono ku rwego rwa ba Minisitiri.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatanze amabwiriza mashya agamije guhagarika uruhare rutemewe rw'abasirikare n'abapolisi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Abari hafi y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, banenze bikomeye amagambo Perezida Félix Tshisekedi yavuze ubwo yahuraga n’Abanye-Congo baba muri Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abantu batandatu bo mu Kagari ka Arusha, mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, bapfuye mu buryo butunguranye, bikekwa ko bazize inzoga itemewe yo mu bwoko bwa Kanyanga izwi nka “Rubenge”
Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, yatangaje ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Abadepite bahagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batangaje ko bahagaritse by’agateganyo kwitabira imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kwamagana kutemerwa ko haganirwa ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’Igihugu
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahaye ibikoresho urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge mu Burasirazuba bwa RDC.