sangiza abandi

Umupaka uhuza Goma na Rubavu wafunzwe byagateganyo

sangiza abandi

U Rwanda rwafunze by’agateganyo imipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mijyi ya Gisenyi na Goma, kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mupaka yemejwe n’abaturage bazindutse bagiye kwambuka hagati y’iyi mijyi yombi, basanga ibikorwa byo kwinjira no gusohoka byahagaritswe.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yavuzwe mu mujyi wa Goma ko hari abantu babiri bakekwaho kuba baranduye indwara ya Ebola, nk’uko byatangajwe n’umuganga wavuganye n’abanyamakuru.

Nubwo ayo makuru yakomeje guteza impungenge abaturage, ibizamini biracyakorwa kugira ngo hamenyekane niba koko abo bantu baranduye icyorezo cya Ebola.

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Goma, risobanura impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’umupaka.

Icyakora, abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko iri fungwa rishobora kuba ari imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, cyane ko urujya n’uruza hagati ya Goma na Gisenyi ari rumwe mu zikomeye cyane mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi kandi bije nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikajije ingamba zo gukurikirana icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye bimwe mu bice bya RDC na Uganda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]