sangiza abandi

U Rwanda na RDC bijemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington

sangiza abandi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington amaze umwaka ashyizweho umukono ku rwego rw’aba Minisitiri.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya gatanu y’urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’umutekano (MCCS) yabaye ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2026 ku biro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Genève mu Busuwisi.

Iyi nama yahuje intumwa za RDC n’u Rwanda, hamwe n’abahagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo yuyu muryango.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, ibiganiro byibanze ku isuzuma ry’uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC no ku buryo hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziteganywa n’amasezerano ya Washington.

Impande zombi zasuzumye uko ibintu bihagaze ku rugamba hagamijwe kugera ku kumva kimwe imiterere y’umutekano muri ako karere, by’umwihariko ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya CONOPS, igena uburyo ibikorwa by’umutekano bigomba gukorwa.

Icyakora, nta gihe gishya cyangwa raporo igaragaza intambwe imaze guterwa kuri iyo gahunda cyatangajwe.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama, impande zombi zongeye kwemeza ko zizihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, zirimo kwihutisha ibikorwa byo kwambura intwaro no guca intege umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’impande zombi.

Iryo tangazo rigira riti “RDC n’u Rwanda bongeye kwemeza ubushake bwo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington mu buryo bwihuse, harimo kwihutisha ibikorwa byo guca intege FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zarafashwe.”

Impande zombi zanemeranyije gukomeza guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano kugira ngo zikomeze gusobanukirwa kimwe n’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Zanashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku ruhare zikomeje kugira mu gufasha inzira y’ibiganiro by’amahoro.

Abitabiriye iyo nama bavuze ko Amasezerano ya Washington akomeje gufatwa nk’amahirwe akomeye yo kugarura amahoro, umutekano n’iterambere mu karere k’Ibiyaga bigari, bemeranya kongera guhura mu byumweru biri imbere kugira ngo basuzume aho ishyirwa mu bikorwa ryayo masezerano rigeze.

Iyi nama ibaye nyuma y’indi yabereye i Londres mu Bwongereza ndetse n’ukwezi kumwe nyuma y’uko akanama k’umutekano ka loni kasuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri iyo nama ya Loni, Umujyanama mukuru wa leta zunze ubumwe za amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yavuze ko impande zombi zitarubahiriza neza ibyo ziyemeje.

Yagaragaje ko Kinshasa itaratera intambwe ihagije mu kwambura intwaro umutwe wa FDLR, mu gihe Kigali ishinjwa kudakuraho ingamba z’ubwirinzi no gushyigikira ihuriro AFC/M23.

Massad Boulos yasabye impande zombi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ziyemeje, agaragaza ko impamvu zitangwa n’impande zombi zitagikwiye gukomeza gutinza gahunda y’amahoro.

Yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufatira ibihano abantu cyangwa imiryango yose izakomeza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda y’amahoro, harimo abayobozi ba gisirikare n’abafitanye isano n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

U Rwanda na RDC byasuzumye aho gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano igeze

Photos:

[fluentform id="3"]