sangiza abandi

Ntamuntu udafite ibyo atanga, ntimukigire ubusa: Perezia Kagame

sangiza abandi

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite ubushobozi abasaba kutisuzuguza imbere y’abandi kuko ntamuntu numwe udafite ikintu atanga.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabereye mu Intare Conference Arena ku wa 17 Nyakanga 2026.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama n’Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu agiye gufatanya n’abandi abanza akareba ibyo ajyanye ku meza y’ibiganiro kugira ngo nawe agire umusanzu atanga aho guhora utegereje ko hari uzaza kugukemurira ibibazo.

Yagize ati “ Nujya gufatanya n’abandi urabanza ukumva wowe ikikurimo n’icyo utanga kugira ngo uhuze n’ibyabandi batanga kugira ngo mwese mubigiremo inyungu mufatanyije.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikunda kugaragara ari amateka ya Afurka aho usanga buri gihe yitwara nk’aho ntacyo ifite ahubwo ihora itegereje ubufasha buturutse ahandi 

Yagize ati “ Hari ikibazo gikomeye cy’amateka yacu nk’u Rwanda cyangwa Afurika iteka dusa nk’aho ntacyo dufite dushyira kumeza kugira ngo dusangire n’abandi. Duhora dushaka ko abandi bagira icyo bashyira kumeza twe tukaza tugasangira nabo. Iyo politiki imaze imyaka myinshi.”

Yagaragaje ko ibyo byose ari byo byatumye imibanire haba iy’u Rwanda na Afurika ihora imeze nk’aho Abanyafurika bahora bategereje ubufasha nk’aho ntacyo bashoboye kwikorera.

Yagize ati “ Ibi ni nabyo byatumye mu mibanire yacu n’ibindi bihugu mu bice by’Isi duhora turi abo kugabirwa, gufashwa, twemeye umwanya wo guhora tuganya dukeneye uwatugoboka.”

Yakomeje agira ati “Abagoboka baraza rwose. Ariko (…) ikibazanye n’uko bagufitiye imbabazi. Kubera iki bagufitiye imbabazi? Kuki? Mujya mu byibaza? Babafitiye imbabazi barabaha kuberiki? N’uko mutari abantu nk’abandi? ntabwenge mufite?

Perezida Kagame yavuze ko uko igihugu cyaba kingana kose nk’u Rwanda ntagihugu cyangwa umuntu batagize icyo bifite. 

Yagize ati “ Buri gihugu n’ibitoya nk’igihugu cyacu. Buri gihugu buri bantu bafite icyo bafite. Aho kugira ngo rero ugiteze imbere ugire icyo ukora ugategereza ko uw’ahandi azaza kuko azi icyo kugikoresha akagitwara akazaza kuguha imfashanyo wari ukeneye (…) uba wigize ubusa. Ntimuzigire ubusa.

“Ntimuzemere ko muzagira icyo mugeraho ari uko undi muntu yaje kubibakorera cyangwa yabibakoreye. Iyo ni yo politiki mbi RPF mu myaka imaze yagombaga n’ubu igomba gusubiza.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakibuka aho u Rwanda rwavuye avuga ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo iyo hatagira igikorwa ntacyo ruba ruri cyo

Ati “Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u Rwanda mu mateka yacu… u Rwanda musubize amao inyuma mwibuke ndetse n’uyu munsi u Rwanda rudahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho ubu muba muri ubusa.”

Yagaraggaje ko iyo u Rwanda rwicara rugaterera iyo ubu amahanga aba aza gufasha Abanyarwanda akabaha ibyo kurya ariko ibyo ntakintu byari kuba bimaze kuko ni ubusa avuga ko ibihugu byaje gufasha u Rwanda ariko ko rwari rufite ibyo rumaze kubaka.

Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi
60% by’abitabiriye iyi nama ni urubyiruko

Photos:

[fluentform id="3"]