Ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2026 ni bwo ikipe ya Aston Villa n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, batangaje ko habayeho amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 3.
Aya masezerano azatuma iyi kipe yo mu Bwongereza izajya yambara ibirango bya Visit Rwanda ku myambaro y’amakipe yayo imbere yaba ikipe y’abagabo, iy’abagore n’ikipe z’abana kandi mu marushanwa yose.
Muri aya masezerano, Visit Rwanda ni umuterankunga w’imena w’ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’iyo izajya itanga ikawa kuri iyi kipe ya Aston Villa.
Mu gihe Aston Villa yakiriye imikino kuri sitade yayo Villa Park, ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ndetse bizajya binagaragara mu bikorwa byose Aston Villa izajya ikora.
Ikindi gikubiye muri aya masezerano, ni uko Aston Villa izafasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru.
Aston Villa yabaye ikipe ya 5 y’umupira w’amaguru igiye mu mikoranire na Visit Rwanda nyuma ya Arsenal FC nayo yo mu Bwongereza n’ubwo amasezerano y’impande zombi yarangiye, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budage na Atletico Madrid yo muri Espagne.
Aston Villa kuri ubu
Aston Villa ni ikipe y’ikigo mpuzamahanga cyitwa V Sports cyayiguze muri 2018 ndetse n’ikigo cya Atairos cyashoboye imari muri V Sports muri 2023.
V Sports ifite imigabane myinshi muri Aston Villa ihuriweho n’abagabo babiri ba bagwizatunga aribo umunya-Misiri Nassef Onsi Sawiris ari nawe muyobozi w’iyi kipe kuva muri 2018 n’umunya-Amerika Wes Edens.
Kugeza ubu Aston Villa ikinira imikino yayo kuri Sitade Villa Park ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 43,205. Aston Villa ikinira kuri iyi sitade kuva tariki 17 Mata 1897 yafungurwa.

Umutoza wa Aston Villa ni umunya-Espagne Unai Emery wayifashije kurangiriza ku mwanya wa 4 mu makipe 20 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino warangiye wa 2025/26 naho kapiteni wayo ni umunya-Scotland John McGinn ufite izi nshingano kuva muri 2022.
Urubuga rwa Forbes rugaragaza ko ikipe ya Aston Villa ihagaze agaciro ka miliyari $1.4, biyigira ikipe ya 7 ihenze mu Bwongereza inyuma y’amakipe 6 afatwa nkakomeye ya mbere muri iki gihugu ariyo Manchester United, Liverpool, Manchester City, Arsenal, Chelsea na Tottenham Hotspur.
Amavu n’amavuko ya Aston Villa FC
Aston Villa FC ni ikipe yo mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, yashinzwe tariki 21 Ugushyingo 1874, ishingwa n’abagabo bane (4) aribo Jack Hughes, Frederick Matthews, Walter Price na William Scattergood bari basanzwe ari abakinnyi ba cricket b’ikipe y’urusengero rw’abawesle (Wesleyan Church) i Aston Villa.
Bitewe n’uko icyo gihe amakipe y’umupira w’amaguru yari macye, ikipe ya Aston Villa yakinnye umukino wayo wa mbere n’ikipe ya Aston Brook St Mary’s y’umukino wa rugubi.
Icyo gihe, Aston Villa yategetswe kwemera ko igice cya mbere gikinwa hubahirizwa amategeko ya rugubi, hanyuma igice cya kabiri hakubahirizwa amategeko y’umupira w’amaguru.
Uyu mukino warangiye Aston Villa itsinze igitego 1-0, iba intsinzi yayo ya mbere mu mateka.
Aston Villa itazirwa amazina ya ‘The Villans’ bisobanura abantu b’i Villa na ‘The Lions’ aribyo kuvuga intare.
Ibikombe Aston Villa FC yegukanye
Aston Villa yegukanye igikombe cyayo cya mbere mu 1880 ubwo yegukanaga igikombe cya Birmingham Senior Cup cyahuzaga amakipe y’umupira w’amaguru yo muri Birmingham ibikesha umwe mu bakinnyi bari bakomeye icyo gihe George Ramsay wanagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi kipe itangira kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragazaga mu kibuga bwatumaga abafana baba benshi ku kibuga ngo barebe ubuhanga bwe.
Aston Villa yegukanye iki gikombe izindi nshuro 9 mu myaka 12 yakurikiyeho.
Aston Villa yegukanye igikombe cya FA Cup bwa mbere mu 1887, byayigize ikipe ya mbere yo mu bice ikomokamo yaritwaye iki gikombe gikuze kurusha ibindi byose mu mateka y’umupira w’amaguru.
Aston Villa yegukanye Shampiyona bwa mbere mu mwaka wa 1893-94, yegukana Shampiyona ebyiri zikurikirana bwa mbere mu 1895-96 na 1896-97. Bivuze ko kuva Shampiyona y’u Bwongereza yakwitwa Premier League mu 1992 ntabwo Aston Villa irayitwara.

Muri rusange, Aston Villa yegukanye Shampiyona y’Ubwongereza inshuro 7 kugeza ubu, inshuro iheruka kuyegukana akaba ari mu 1980-81.
Aston Villa yegukanye ibikombe 4 byo ku mugabane w’u Burayi, aho icya mbere yegukanye ari European Cup kuri ubu yitwa UEFA Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yegukanye mu mwaka wa 1981-82 itsinze Bayern Munich igitego 1-0.
Muri uwo mwaka n’ubundi, ikipe ya Aston Villa yegukanye igikombe kiruta ibindi (UEFA Super Cup) nyuma yo gutsinda FC Barcelona ibitego 3-1.
Igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi Aston Villa iheruka ni UEFA Europa League yegukanye uyu mwaka nyuma yo gutsinda SC Freiburg yo mu Budage ibitego 3-0 ndetse ibi bikaba byarayihesheje kuba izakina na Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi uzaba tariki 12 Kanama 2026.

Ikindi gikombe cyo ku mugabane w’u Burayi Aston Villa yatwaye ni UEFA Intertoto Cup yatwaye muri 2001. Iki gikombe kikaba cyarakinwe bwa nyuma muri 2008, kikaba cyarahuzaga amakipe yabaga yarabuze itike yo gukina amarushanwa yo ku mugabane w’Uburayi.
Kugeza ubu, Aston Villa imaze kwegukana ibikombe 29 mu mateka yayo muri rusange, biyigira imwe mu makipe 10 ya mbere amaze kwegukana ibikombe byinshi mu Bwongereza.
Utuntu n’utundi ku ikipe ya Aston Villa
Aston Villa yabaye ikipe ya mbere ku isi yagize umutoza w’umunyamwuga
Mu myaka 1880 nibwo umupira w’amaguru waruri kugenda uzamura urwego ndetse waratangiye kuba umwuga kuri bamwe, ibi nibyo byatumye mu 1885 Aston Villa itanga itangazo ko yifuza umutoza uzajya uyitoza kandi abihemberwa.
Icyo gihe abagera ku 150 banditse basaba akazi ko kuba umutoza mukuru w’iyi kipe, byaje kurangira akazi gahawe George Ramsey warumaze imyaka 3 asezeye ku gukina umupira w’amaguru muri Aston Villa ndetse afatwa nk’umutoza wa mbere watoje ikipe nk’umwuga ahemberwa wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.

Uyu mutoza yahembwaga agera ku £100 ku mwaka, ugenekereje ni miliyoni 5 Frw zirenga mu gihe cy’ubu.
Ramsey yatoje iyi kipe kugeza mu 1926, ayitoza imikino 1327, bimugira umutoza wa mbere watoje iyi kipe igihe kinini ndetse ni nawe wageze kuri byinshi kuko yatwaranye nayo ibikombe bitandatu (6) bya Shampiyona n’ibikombe bitandatu bya (6) FA Cup.
Umwe mu bari mu buyobozi bwa Aston Villa, afatwa nk’uwatangije Shampiyona y’u Bwongereza, Football League
Muri myaka 1885 umupira w’amaguru warumaze kuba umwuga ndetse haratangiye gukinwa amarushanwa atandukanye nka FA Cup, ibi byatumye imikino myinshi ya gicuti yakinwaga icyo gihe ivaho kuko yakundaga kugongana n’aya marushanwa, ibyo abafana batishimiraga kuko batabonaga imikino ihagije kandi n’amakipe yabaga akeneye aho akura amafaranga yo guhemba abakinnyi.
Ibi nibyo byatumye William McGregor afata umwanzuro wo kwandikira ubuyobozi bw’ikipe ye ya Aston Villa ndetse n’ubuyobozi bw’andi makipe arimo Blackburn Rovers, Bolton Wanderers, Preston North End na West Bromwich Albion atanga igitekerezo ko hatangizwa irushanwa rihuza aya makipe rihoraho ari naryo ryaje kuba Shampiyona y’u Bwongereza.

Iyi Shampiyona yarigizwe n’amakipe 12 yo mu Bwongereza bwo hagati n’ubwa’Amajyaruguru arimo Aston Villa, Accrington, Blackburn Rovers, Bolton Wanderers, Burnley, Derby County, Everton, Notts County, Preston North End, Stoke, West Bromwich Albion na Wolverhampton Wanderers.
Si aha byagarukiye kuko n’ubwo Shampiyona y’u Bwongereza yahindurwaga Premier League mu 1992, nabwo Aston Villa n’andi makipe arimo Blackburn Rovers na Everton yabaye amakipe nyamuryango yatangije Football League akanatangiza Premier League ari nayo tubona ubu.
Aston Villa yamanutse mu cyiciro cya 2 inshuro 5, imanuka mu cyiciro cya gatatu inshuro 1
Aston Villa yamanutse mu cyiciro cya kabiri inshuro 5 mu mateka yayo, inshuro ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri hari mu mwaka w’imikino wa 1935/36, naho inshuro iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri ni mu mwaka wa 2015/2016 ubwo yabaye iya nyuma muri Shampiyona.
Mu mwaka wa 1969-70 nibwo ikipe ya Aston Villa yamanutse bwa mbere ari nabwo bwa nyuma kugeza ubu mu cyiciro cya gatatu ubu cyitwa EFL League One.
Aston Villa yamaze imyaka ibiri mu cyiciro cya gatatu mbere yo kongera kuzamuka mu mwaka w’imikino wa 1971-72 inatwaye igikombe.
Abakinnyi bafite uduhigo twihariye muri Aston Villa
Bamwe mu bakinnyi bafite uduhigo muri Aston Villa barimo; Andy Hunter wabanje mu kibuga afite imyaka micye, yabikoze afite imyaka 15 n’iminsi 134 mu 1879 ndetse niwe watsindiye igitego Aston Villa ari muto, naho uwabanje mu ikipe ya mbere afite imyaka myinshi ni Brad Fiedel wayigiyemo afite imyaka 40 n’iminsi 4 muri 2011.
Umunya-Scotland Charlie Aitken wakiniye Aston Villa hagati ya 1959 – 1976 afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wakiniye iyi kipe imikino myinshi mu mateka, yayikiniye imikino 657.
Tom ‘Pongo’ Waring afite agahigo ko kuba ariwe watsindiye Aston Villa ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino n’ibitego 50 mu 1930-31 ndetse muri uyu mwaka yanaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona imwe, yatsinze ibitego 49.
Peter Schmeichel afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi mukuru watsindiye Aston Villa igitego muri 2001, yatsinze igitego afite imyaka 37 n’iminsi 336.
Muri rusange Harry Hampton niwe ufite agahigo ko kuba yaratsindiye Aston Villa ibitego byinshi, yayitsindiye ibitego 242 naho Olie Watkins akaba ariwe uhiga abandi mu bagikina, aho amaze gutsindira Aston Villa ibitego 108, bimugira umukinnyi wa 10 ku rutonde rusange.

Kugeza ubu, umubiligi Amadou Onana ukina mu kibuga hagati niwe waguzwe amafaranga menshi ajya muri Aston Villa, yaguzwe miliyoni £50m ava muri Everton muri 2024, naho Jack Grealish niwe waguzwe amafaranga menshi ava muri Aston Villa muri 2021, ubwo yagurwaga na Manchester City kuri miliyoni £100.
Imikino y’amateka ya Aston Villa
Umukino wa mbere Aston Villa yakinnye hari mu 1874 ubwo yatsindaga Aston Brook St Mary’s igitego 1-0, umukino wa mbere Aston Villa yakinnye muri Shampiyona hari muri Nzeri 1888 ubwo yanganyaga na Wolverhampton Wanderers igitego 1-1, umukino wa mbere Aston Villa yakiniye muri Villa Park ni uwo yatsinzemo Blackburn Rovers ibitego 3-0 mu 1897.
Intsinzi Aston Villa yabonye y’ibitego byinshi ni iyo mu 1892 ubwo yatsindaga Accrington ibitego 12-2, naho umukino yatsinzwemo cyane ni uwo muri 2012 ubwo yatsindwaga na Chelsea ibitego 8-0 muri Shampiyona.
Kugeza ubu ikipe ya Aston Villa ni imwe mu makipe 20 azakina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League 2026/27, ndetse ni imwe mu makipe azahagararira u Bwongereza mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi ya UEFA Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.









