I Phnom Penh muri Cambodge, impaka ku buyobozi bw’umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ntizikiri gusa ku bakandida, ahubwo zimaze no kugera ku buryo agomba kubonekamo, aho bamwe bashaka ko haba amatora hakabarwa amajwi abandi bagashaka ko atoranywa binyuze mu bwumvikane ari na bwo buryo busanzweho.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko mbere y’inama ikomeye izabera mu muhezo, ibihugu bigize OIF byamaze kugaragaza ibitekerezo bitandukanye ku buryo bwo guhitamo umunyamabanga Mukuru mushya.
Hari itsinda ry’ibihugu risaba ko habaho amatora hakoreshejwe amajwi mu gihe ubwumvikane hagati y’abanyamuryango budakunze.
Mu itsinda rishaka amatora haravugwamo Côte d’Ivoire, Gabon, Djibouti na Mauritania.
Ku rundi ruhande, hari ibihugu bishyigikiye ko hakomeza gukoreshwa uburyo busanzwe bwo kumvikana, aho guhitamo umukandida binyuze mu matora.
Muri byo harimo u Bufaransa, Sénégal, Maurice, Andorre, Monaco, Romania, Albania na Macédoine du Nord.
Ubusanzwe, Umunyamabanga Mukuru wa OIF atoranywa binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu naza Guverinoma.
Icyakora, ivugururwa ry’amategeko riherutse gukorwa riteganya ko mu gihe ubwumvikane butabonetse, hashobora gukorwa amatora agatsinda umukandida ubonye amajwi menshi kurusha abandi, ni ukuvuga ubwiganze busesuye bw’amajwi yatanzwe.
U Bufaransa n’ibihugu bishyigikiye ko hakomeza gushakwa ubwumvikane, bifite impungenge ko amatora ashobora guteza amacakubiri mu muryango.
Kuriki cyumweru, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yongeye guhamagarira ibihugu bigize OIF gushyira imbere ubumwe n’ubwumvikane mbere yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru.
Mahmoud Ali Youssouf uyobora Afurika Yunze Ubumwe, mu butumwa yanyujije kuri X, yasabye ko ibihugu byashyira hamwe bikirinda gucikamo ibice.
Yagize ati “Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uhataniwe n’abanyafurika ndetse n’abandi batari Abanyafurika. Mureke dushyire hamwe tureke gucikamo ibice.”
Icyemezo ku buryo amatora azakorwa cyitezwe gufatirwa mu nama izabera mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2026.








