Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahakanye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bivuga ko uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Joseph Kabila, arwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi abifashijwemo n’u Rwanda, avuga ko atari igikoresho cyarwo ahubwo ari umunyapolitiki wahohotewe n’ubutegetsi buriho i Kinshasa.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 24, aho yavuze ko Kabila yari yarashyizwe mu kato n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ku buryo kwifatanya n’abandi banyapolitiki bo muri RDC byari uburenganzira bwe.
Yagize ati: “Perezida Joseph Kabila yari yarahejwe. Nta yandi mahitamo yari afite. Kuba yarishyize hamwe n’abandi banyapolitiki bo muri Congo byari ibintu byumvikana. Si igikoresho cy’u Rwanda.”
Nduhungirehe yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwashyize Kabila mu bihe bikomeye, bukamuhatira kujya mu buhungiro ndetse bukagerageza no kumwica. Yagarutse ku gitero cyabereye i Goma muri Werurwe, cyahitanye umukozi wa UNICEF w’Umufaransakazi, Karine Buisset, avuga ko cyari kigambiriye no kwica Kabila.
Yanenze kandi ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Kabila, avuga ko byafashwe bisabwe na Kinshasa.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibibazo bya politiki n’umutekano biri muri RDC bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro by’Abanyekongo ubwabo, aho kubijyana ku rwego mpuzamahanga hagamijwe gushaka abo bashinja.
Mu bindi bibazo yagarutseho, harimo ibyo Minisitiri w’Ibidukikije wa RDC, Eve Bazaiba, watangaje avuga ko intambara yise iy’ubushotoranyi u Rwanda rukorera muri RDC iri mu mpamvu zitera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kibangamiye Abanyekongo miliyoni 28.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yanenze ibyo birego, yibaza niba koko ibibazo by’inzara biri mu bice bitandukanye bya RDC byose byaterwa n’u Rwanda.
Yagize ati: “Abanyekongo miliyoni 28, kuva muri Haut-Katanga kugera muri Nord-Ubangi, no kuva muri Kongo-Central kugera muri Haut-Uele, bakeneye gutabarwa. Ese ibyo byose biterwa n’u Rwanda? Iyi mvugo biroroshye cyane kubona ko ari ukurangaza abantu.”
Nduhungirehe yavuze ko aho gushinja u Rwanda ibibazo byose, ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu birimo intege nke z’inzego za Leta, ruswa, kubura ibikorwa remezo by’ibanze n’ubushobozi buke bwo kugenzura igihugu.
Yagaragaje ko gukomeza gushakira hanze impamvu z’ibibazo RDC ifite bidatanga igisubizo kirambye, ashimangira ko ibiganiro n’impinduka mu miyoborere ari byo byafasha icyo gihugu kugera ku mahoro arambye.








