sangiza abandi

MINEDUC yateguje impinduka mu guhitamo abakosora n’abakoresha ibizamini bya leta

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bagiye kuvugurura uburyo hatoranywa abahagararira ibizamini bya Leta n’abakosora, mu rwego rwo gukumira burundu uburiganya bwo gukopera no gukopeza abanyeshuri.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ku wa 19 Ugushyingo 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku bantu barenga 1.600 bakekwagaho kugira uruhare mu gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iri perereza ryagaragaje intege nke mu buryo ibizamini bya Leta bitegurwa, bihagararirwa ndetse n’uburyo hatoranywa ababikosora, bityo ko hakenewe impinduka zigamije gukumira ko uburiganya nk’ubwo bwongera kubaho.

Yagize ati “Hari byinshi byavuye muri iri perereza. Byatweretse natwe aho tugomba kongera imbaraga; aha navuga nk’uburyo dushyiraho abazajya guhagararira ibizamini no guhitamo abajya kubikosora.”

Yakomeje avuga ko MINEDUC na NESA bagiye gusubiramo ubwo buryo, bakareba ibitagenda neza kugira ngo hashyirwemo ingamba zikomeye zo gukumira gukopera.

Ati “Tugomba kubisubiramo tukareba ahari intege nke. Ni byo tugiye gukora dufatanyije na NESA. Hari impinduka zizaba, hagashyirwamo imbaraga ku buryo ibintu byo gukopera bitazongera kubaho.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko gukopera no gukopeza abanyeshuri ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira ireme ry’uburezi, ashimangira ko bidakwiye kwihanganirwa mu gihe Leta ishyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yibukije abarimu n’abandi barezi ko inshingano zabo ari ugufasha abanyeshuri kubona ubumenyi no gutsinda binyuze mu myigire iboneye, aho kubashora mu bikorwa by’uburiganya.

Ati “Nta murezi wari ukwiye kugira uruhare muri ibi bintu byo gukopeza abanyeshuri. Icyo tugomba gukora ni ugufasha abana bakiga neza kugira ngo batsinde, aho kubashuka tubashora mu bikorwa byo gukopera.”

Abanyeshuri barenga 1.600 bakurikiranyweho gukopera

Iyi gahunda yo kuvugurura uburyo ibizamini bya Leta bicungwa ije nyuma y’uko MINEDUC na NESA bakoze iperereza ku banyeshuri bakekwagaho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026.

Iperereza ryagaragaje ko abanyeshuri 1.630 ari bo bagize uruhare mu bikorwa byo gukopera. Muri bo, 30 basanzwe barengana, mu gihe abandi byagaragaye ko bakoze ayo makosa bahanishijwe gutesha agaciro amanota n’impamyabumenyi zabo.

Abo banyeshuri bahawe amahirwe yo gusubiramo umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye cyangwa gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Si mu mashuri yisumbuye gusa hagaragaye iki kibazo, kuko ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, yagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakekwagaho gukopera, mu gihe ibikorwa nk’ibyo byari byagaragaye ahantu 243.

Abanyeshuri basozaga amashuri abanza bagaragaye muri ibyo bikorwa bahawe amahirwe yo gusubiramo ibizamini bya Leta.

Mu cyiciro cy’abasozaga amashuri yisumbuye, ubwo amanota yatangazwaga, abanyeshuri 1.097 ni bo babanje kugaragazwa nk’abakekwagaho gukopera. Nyuma y’iperereza, hamenyekanye abandi 563, bituma umubare w’abakurikiranweho ibyo bikorwa ugera ku 1.630.

MINEDUC ivuga ko gukumira gukopera no gukopeza ari imwe mu nzira zo kurinda ireme ry’uburezi, kugira ngo impamyabumenyi zitangirwa mu Rwanda zishingire ku bumenyi abanyeshuri bafite koko, aho kuba ku manota yabonetse binyuze mu buriganya.

MINEDUC ku bufatanye na NESA bagiye kuvugurura uburyo abakosora n’abahagararira ibizamini bya Leta batoranywa

Photos:

[fluentform id="3"]