Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’intumwa ayoboye, bitabiriye Inama ya 43 ya Komite y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ishinzwe ubufatanye mu bya Gisirikare.
Iyi nama iri kubera i Kampala muri Uganda, ku wa 16-20 Ugushyingo 2026, yahuje abahagarariye ibihugu bigize EAC, baganira ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byose, zigamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare mu Karere no kongera umutekano rusange.
Mu izina rya Uganda iyoboye EAC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Ngabo, Huda Abasom Oleru, yagaragaje ko Akarere gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke bigenda bihindagurika, birimo intambara, iterabwoba, umutekano muke mu mazi, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yongeyeho ko nta gihugu na kimwe mu bigize Umuryango wa EAC gishobora gukemura ibyo bibazo cyonyine, ashimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye mu karere.
Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibikorwa by’ubufatanye biri gukorwa no kurebera hamwe izindi nzira zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare mu karere, hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.
Mu biganiro, abitabiriye inama bashimangiye akamaro ko kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize EAC, by’umwihariko binyuze mu myitozo ihuriweho y’Ingabo z’ibihugu bigize uyu Muryango.
Iyi myitozo igira uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bw’Ingabo bwo gukorera hamwe, kunoza ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare, gusangira ubunararibonye no kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo by’umutekano muke mu karere.
Kwitabira iyi nama k’u Rwanda byongeye kugaragaza ubushake n’ubwitange mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare mu karere, gushimangira umutekano rusange, no kwimakaza amahoro n’ituze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.










