sangiza abandi

BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo igishyira ku 9.5%

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo igishyira ku 9.5% mu gihembwe cya Gatatu cya 2026, kivuye ku 8.75% mu gihembwe cya Kabiri cya 2026.

Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye  mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2026, agaragaza imyanzuro ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga n’ishinzwe kubungabunga Ubudahungabana bw’Urwego rw’Imari.

Ni ubwa mbere kuva mu 2009 igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR kirenze 9%.

Komite ishinzwe politiki y’ifaranga, yagaragaje ko kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho iby’ijana 75, kikava ku 8.75% kigera ku 9.5%, bitanga icyizere ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagaruka mu mbago ngenderwaho.

BNR igaragaza ko iki gipimo gikomeje kwiyongera mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kwiyongera.

Uyu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro watewe no kuzamuka cyane kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kubera intambara iri muri Iran no kugabanuka k’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Uyu muvuduko wavuye ku 9.1% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 ugera kuri 13.2% mu gihembwe cya kabiri, mbere yo kugera kuri 14.5% muri Nyakanga 2026.

Mu gihembwe cya gatatu cya 2026, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 15.8%, bitewe ahanini n’biciro by’ibiribwa byangirika vuba.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wavuye kuri 7.3% ugera kuri 21.7% bitewe n’ibiciro byo hejuru by’inyama, imbuto n’imboga.

Byïtezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba ku mpuzandengo ya 14.4% mu mwaka wa 2026, aho kuba 13.1% byari bagaragajwe n’iteganyamibare ryakozwe muri Kanama 2026.

Icyakora, Banki Nkuru y’u Rwanda yijeje ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagabanuka mu 2027 ku buryo uzasubira mu mbago zawo.

Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yagumye hafi y’igipimo cy’inyungu fatizo

Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho hagati yazo yarazamutse iva kuri 5.85% mu gihembwe cya gatatu cya 2025, igera ku 8.44% mu gihembwe nk’icyo mu 2026.

Iri zamuka ryaturutse ku izamurwa ry’igipimo cy’inyungu fatizo ryakozwe kuva muri Kanama 2025.

Izindi nyungu nazo zatangiye kuzamuka bitewe n’izamurwa ry’igipimo cy’inyungu fatizo, aho bigaragara cyane ku nyungu itangwa ku bwizigame muri banki.

Inyungu ku bwizigame muri banki yavuye ku 8.66% mu 2025, igera ku 9.83%, mu gihe inyungu ku nguzanyo nayo yazamutse iva kuri 15.78%, igera kuri 15.87% mu gihembwe cya gatatu cya 2026.

BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo igishyira ku 9.5%

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]