U Rwanda rugiye kwakira inkunga ya miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika, azifashishwa mu kongera ibikoresho n’ikoranabuhanga mu mavuriro 170 yo mu gihugu, hagamijwe kunoza serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi, impinja n’abana no kugabanya impfu zishobora kwirindwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko iyi nkunga u Rwanda ruzayibona ku bufatanye na Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity, yiyemeje gutanga miliyoni 15$ yo kongerera ibikoresho by’ingenzi ibigo n’amavuriro 170 byo mu gihugu.
Iyi nkunga yatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku buzima rusange muri Afurika (CPHIA 2026) iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia. Biteganyijwe ko izanafasha gukusanya andi mafaranga angana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwateye intambwe mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, ku buryo imiryango myinshi yabashije kubona serivisi z’ubuvuzi bufite ireme.
Yagaragaje ko gukomeza ibyagezweho bisaba ibirenze kugira abaganga n’amavuriro gusa, kuko hakenewe n’imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga byizewe bifasha abakozi bo mu nzego z’ubuzima gutanga serivisi nziza.
Yagize ati: “Ubufatanye bwacu na Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity bwubakiye ku ishoramari u Rwanda rumaze igihe rushyira mu rwego rw’ubuzima. Twese hamwe turimo gukora kugira ngo intambwe tumaze gutera ihinduke imibereho myiza ku babyeyi, impinja n’abana bose.”
Iyi nkunga izibanda ku kongera ubushobozi bw’amavuriro mu kwita ku bagore batwite, gufasha ababyeyi mu gihe cyo kubyara no gukumira ingorane zishobora kuvuka nyuma yo kubyara.
Harimo kandi ibikoresho bifasha kwita ku mpinja zavutse zidashyitse cyangwa zifite uburwayi, birimo ibyuma bizifasha kugumana ubushyuhe (incubators) n’ibikoresho bizifasha guhumeka.
Ibihugu icyenda bya Afurika byagenewe inkunga ya miliyoni 135$
U Rwanda ni kimwe mu bihugu icyenda bya Afurika bizagerwaho n’iyi nkunga muri gahunda ya Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity yo kongera ibikoresho, imiti n’ikoranabuhanga mu mavuriro.
Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 135$, izagirira akamaro ibigo n’amavuriro arenga 500 byo muri Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, Rwanda, Ghana, Sierra Leone na Mozambique.
Iyi nkunga kandi iteganyijwe gukurura andi mafaranga arenga miliyoni 550$, azaturuka ku nkunga z’abafatanyabikorwa no ku misanzu ya za Guverinoma n’ibihugu muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity, Dr Shamma Khalifa Al Mazrouei, yavuze ko iyi gahunda igamije gukumira impfu z’ababyeyi, impinja n’abana zishobora kwirindwa, binyuze mu guha abakozi b’ubuzima ibikoresho bakeneye.
Yagize ati: “Nta mubyeyi, uruhinja cyangwa umwana ukwiye gupfa azize impamvu yashoboraga kwirindwa. Abakozi b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu gukiza ubuzima, ariko kugira ngo babigereho bakeneye kubona imiti n’ibikoresho bikenewe.”
U Rwanda kuva mu 2000, impfu z’impinja zaragabanutse ziva kuri 107 zigera kuri 27 ku bana 1.000 bavuka ari bazima, mu gihe impfu z’ababyeyi babyara zagabanutse zikava ku 1.071 zikagera kuri 149 ku babyeyi 100.000.









