Rutahizamu wa Sunrise FC, Nzasabimana Cyuzuzo Emmanuel uzwi ku izina rya Cyuma, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba telefone y’umwe mu basirikare bari mu mikino ya RDF Heroes Cup yabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare.
Ibi byemejwe na Perezida wa Sunrise FC, Mushatsi Claver, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026.
Yavuze ko ibyabaye byabereye kuri iyi stade mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hari hakinirwa imikino y’irushanwa rya RDF Heroes Cup rihuza amakipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Muri iyo mikino, umwe mu basirikare yabuze telefone ye, hakorwa iperereza rigaragaza ko Bienvenue Emmanuel (Cyuma) ari we winjiye mu rwambariro. Nyuma yaje gutabwa muri yombi ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare.
Mushatsi yagize ati: “Ni amakosa akomeye yakoze. Uko nabyumvise ni uko ubwo kuri stade ya hano haberaga imikino ya gisirikare, bamusanze mu rwambariro, babimenya ari uko babuze telefone. Baramufashe bamushyikiriza inzego z’umutekano baramufunga.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu atekereza ko uyu mukinnyi akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, ashimangira ko ikibazo cye kigomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko, hatitawe ku kuba ari umukinnyi.
Ati: “Umuturage wese ahanwa bikurikije amategeko. Si uko ari umukinnyi, igikomeye ni uko hakurikizwa amategeko. Inzego zibishinzwe zizabikurikirana zirebe niba ari byo, nizisanga atari byo zizamurekura.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa Sunrise FC yanavuze ku bandi bakinnyi batatu b’iyi kipe bahagaritswe kubera imyitwarire mibi, ariko nyuma bakaza guhabwa imbabazi.
Abo ni Ndikumana Arteta, Ntibazonkiza Djuma na Rwema Amza, bahagaritswe mbere y’umukino Sunrise FC yakinnye na Mukura VS, nyuma yo gusiba imyitozo nta ruhushya kandi bakanga gutanga ibisobanuro, bitwaje ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.
Nyuma y’imikino icyenda ya Shampiyona, Sunrise FC ifite amanota icyenda iri ku mwanya wa 12. Iyi kipe yitegura guhura na Kigali FC ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026.









