U Rwanda rwamurikiye abashoramari n’abacuruzi bo muri Aziya, u Burayi na Afurika amahirwe y’ishoramari ari mu mushinga wo kwakira irushanwa ry’amamodoka rya Formula 1 (F1), riteganyijwe gutangira kubera mu gihugu mu 2030.
Aya mahirwe yagaragajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, ubwo yitabiraga inama ya ‘Asia-Europe-Africa Business Social Forum’ yabereye i Londres ku wa 26 Ugushyingo 2026, ihuza abashoramari n’abacuruzi baturutse kuri iyo migabane.
Mu byo yagaragaje harimo imyiteguro yo kwakira iri rushanwa, uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari, politiki yorohereza abanyamahanga kwinjira mu gihugu n’imiyoboro y’ingendo zo mu kirere ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.
Umushinga wa Formula 1 ntugarukira ku kwakira amarushanwa yo gusiganwa mu mamodoka gusa, kuko uzajyana n’amahirwe mu nzego zirimo ubukerarugendo, amahoteli, ubwikorezi, imyidagaduro, ikoranabuhanga n’ubucuruzi.
Umuhanda uzajya ubera iri rushanwa uzubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya, ukazaba ufite uburebure bwa kilometero esheshatu n’amakoni 17. Aho uzaba uri kandi hazashobora kwakirwa ibitaramo n’ibindi bikorwa binini, hanatezwe imbere impano z’abakiri bato mu mikino yo gusiganwa mu mamodoka.
Mu rwego rwo gukurura ishoramari muri iyi mishinga, ku wa 22 Ukwakira 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye amasezerano na Raffles Family Office (RFO), ikigo gicunga umutungo w’abanyemari gifite ibikorwa muri Hong Kong na Singapore.
Aya masezerano agamije gushaka ishoramari rishobora kugera kuri miliyoni amagana z’amadolari ya Amerika, mu mishinga irimo kubaka umujyi uzengurutse ikibuga cy’indege gishya, amahoteli, ubukerarugendo n’imyidagaduro mu Bugesera, i Kigali, i Musanze n’ahandi.
U Rwanda ruteze kuri Formula 1 kongera umubare w’abakerarugendo, kumenyekanisha igihugu no gukurura ishoramari mpuzamahanga.
Imibare ya Formula 1 igaragaza ko mu 2025 yari ifite abakunzi miliyoni 827 ku Isi, mu gihe amarushanwa 24 yabaye muri uwo mwaka yitabiriwe n’abafana bagera kuri miliyoni 6,7.
U Rwanda na Formula 1 byatangaje amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix ku wa 13 Ukwakira 2026. Rizaba irya mbere ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.










