Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere kizatangira gukura ingabo zacyo muri Teriywari ya Lubero,mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano zo kurinda umutekano zigasigaranwa n’ingabo za Congo (FARDC).
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Kampala kuruyu wa Gatanu, tariki ya 27 ryasohowe n’umuvugizi w’agateganyo wa UPDF Colonel Chris Magezi.
Muri iri tangazo, UPDF yavuze ko izatangira kuva muri Lubero mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere, igasigira FARDC inshingano zo gucunga umutekano wa Lubero.
Igisirikare cya Uganda cyasobanuye ko cyari kimaze igihe gikora ibikorwa bya gisirikare muri ako gace kuva muri Mutarama 2025, kigamije guhangana n’abarwanyi ba ADF bari bahunze igitutu cy’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Uganda na RDC muri Kivu ya Ruguru no muri Ituri.
UPDF yavuze ko abo barwanyi bari bamwe mubo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), washakaga bahingaga igitutu cy’ingabo zombi.
Uganda na RDC byatangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu Gushyingo 2021, bigamije guhashya ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’akarere.
Ibyo bikorwa bya gisirikare byiswe Operation Shujaa, bikaba byari bigamije guca intege no gusenya ubushobozi bw’iyo mitwe bwo guhungabanya umutekano mu karere.
Itangazo rya UPDF ntirisobanura igihe nyacyo ingabo zizaba zasoje kuva muri Lubero, ariko rivuga ko igikorwa cyo kuzivana muri uwo mujyi kizatangira mu byumweru bibiri biri imbere.








