Abashora imari mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda bagaragarijwe ko ikoranabuhanga ari kimwe mu musingi uru rwego rwegamiye mu iterambere ryarwo ndetse ko rigira uruhare runini mu gutuma igihugu kirushaho guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Ugushingo 2026 ubwo abagize Ihuriro ry’Ubukerarugendo mu Rwanda bahuriraga mu biganiro ku buryo ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano (AI) ryakoreshwa mu kunoza no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Hakiza Jackson, yavuze ko ikoranabuhanga rifasha amahoteli, ibigo bikora ingendo n’abandi bakora mu bukerarugendo kumenyekanisha serivisi zabo ku isi hose, korohereza ba mukerarugendo gutanga serivisi no kwishyura, ndetse no gukoresha amakuru mu kumenya ibyo abakiriya bakeneye.
Yagize ati “Niba dushaka ko u Rwanda ruhangana n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo muri iy’Isi igenda irushaho gukataza mu gukoresha ikoranabuhanga, ntidushobora kurisiga inyuma.”
Yakomeje agaragaza ko ahantu hashobora kuba ari nyaburanga ariko kubera kudakoresha ikoranabuhanga mu kuhamenyakanisha hashobora kwibagirana, kabone nubwo haba hari ibyiza nyaburanga bikurura abantu.
Yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo ritagomba gushingira ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo rigomba no kujyana na serivisi nziza mu kwakira abashyitsi.
Ati “Ikoranabuhanga rituma abantu batumenya, ariko igituma bagaruka ni uburyo tubakira, ineza tubagaragariza n’ubwiza bwa serivisi tubaha.”
Yatangaje kandi ko abanyamuryango b’Urugaga rw’Abakora mu Bukerarugendo mu Rwanda bagera kuri 270 bahuguwe na Google ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu kwamamaza no guteza imbere ubucuruzi.
Umuyobozi w’Ishami rY’Ubukerarugendo n’Amahoteli, muri RDB, Nkusi Felly Karenzi, yavuze ko ibiganiro byabaye bigamije kurebera hamwe uko abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bakongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivise inoze.
Yagaragaje ko izi gahunda zihuje n’intego z’u Rwanda zo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga kandi ko kugira ngo bigerweho hagomba kongerwa ikoreshwa ry’ubwenge buhangano AI.
Yasabye kandi abikorera kongera uko bagaragara ku mbuga nkoranyambaga, kunoza uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no kwishyura no guhugura abakozi.
Yasabye Leta, abashoramari, n’abafatanyabikorwa gufatanya guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, ashimangira ko “ejo hazaza h’ubukerarugendo bw’u Rwanda ari inshingano dusangiye twese.”
Mu mwaka wa 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 997 Frw), zavuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2024. Aya angana n’izamuka rya 6% mu gihe umubare w’abasura u Rwanda nawo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49.
U Rwanda rwihaye intego yo kwinjiza miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika buri mwaka avuye mu bukerarugendo bitarenze umwaka wa 2029.












