sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba wa RDC bakozanyijeho

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, wari wanenze ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bitanu by’u Burayi, avuga ko bushobora gukoreshwa mu kurushakira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yasubije Kayikwamba agaragaza ko na RDC ifite ibibazo bikomeye byakwangiza isura yayo ku ruhando mpuzamahanga, birimo ruswa, intege nke z’inzego za Leta, umutekano muke n’imvugo z’urwango zishingiye ku moko.

Kayikwamba yari yavuze ko impungenge za RDC ari uko ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bitanu by’u Burayi, ari byo u Budage, Danimarike, u Buholandi, Autriche n’u Bugereki, bushobora gukoreshwa mu kunoza isura y’u Rwanda, avuga ko rudashimwa kubera uruhare rushinjwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC no mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Impungenge zacu nyamukuru ni uko ubu bufatanye bwakoreshwa mbere na mbere mu kunoza isura y’u Rwanda. Isura idashimishije, kuko ari igihugu cyohereje ibihumbi byinshi by’abasirikare ku butaka bwacu kandi kikungukira mu bucukuzi butemewe bw’umutungo kamere wacu.”

Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bitanu by’u Burayi byashyize umukono ku bufatanye n’u Rwanda bishobora kuruha icyizere n’icyubahiro ku rwego mpuzamahanga, ku buryo bamwe bashobora kwibagirwa ibirego birushinjwa.

Ati: “Iyo ukoresheje izina ry’ibihugu bitanu by’u Burayi kugira ngo uvuge ko mufatanyije n’u Rwanda, iryo zina riha icyo gihugu icyubahiro gishobora gutuma bamwe bibagirwa ibindi byose. Dufite impungenge zumvikana ko ubwo buryo bwakoreshwa mu guhindura imyifatire y’ibihugu ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku kibazo cy’amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yagaragaje ko isura ya RDC na yo itari nziza, agaruka ku bibazo bitandukanye avuga ko icyo gihugu gifite, birimo ruswa mu nzego zo hejuru, ubukene n’inzara, n’uko cyishingikiriza ku mitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro mu kwicungira umutekano.

Yatangiye agaragaza ko RDC ari igihugu gifite umutungo kamere n’amabuye y’agaciro menshi, ariko kikaba kidafite ibikorwa remezo by’ibanze bihagije, ubuyobozi butegereye baturage bose ndetse ntanubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage gifite.

Yavuze ko ibyo bigaragazwa n’uko abarenga miliyoni 28 muri icyo gihugu bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije.

Mu bindi bibazo yagarutseho harimo kuba RDC yarashyize inshingano z’umutekano wayo mu maboko y’abacanshuro b’abanyamahanga, umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.

Nduhungirehe yanashinje RDC gukoresha indege zitagira abapilote (drones) ziyoborwa n’abacanshuro b’abanyamahanga, zigatera abaturage bayo n’ibice bituwemo n’abaturage, by’umwihariko Abanyamulenge.

Yongeyeho ko hari abayobozi bakomeye muri Guverinoma no mu gisirikare cya RDC bakwirakwiza imvugo z’urwango rushingiye ku moko kuri televiziyo ya Leta.

Ku bijyanye na dipolomasi ya RDC, Nduhungirehe yavuze ko isa n’ishingiye ahanini ku kugaragaza u Rwanda nk’ikibazo mu nama n’imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere, aho gushakira ibisubizo by’ibibazo byayo bwite.

Yagize ati: “Diplomasi y’igihugu cya RDC igarukira ku kwitotombera ikindi gihugu, gifite ubuso bukubyeho inshuro 89, mu miryango yose y’akarere n’iy’isi.”

Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo bibazo byose bidashobora gutuma RDC igira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko u Rwanda rushaka gukesha izina ryaryo rwitwaje kwakira abimikira

Photos:

[fluentform id="3"]