sangiza abandi

Niba utanywa amata dore ibyago uri kwikururira

sangiza abandi

Mu buzima bwa buri munsi, hari abantu benshi batarya cyangwa batanywa ibintu runaka ku mpamvu zitandukanye. Muri abo harimo n’ababatanywa amata kubera aho bamwe babiterwa no kutayakunda, abandi bakabiterwa n’imyemerere yabo ndetse hari n’abayanga bavuga ko ari ay’abana. Ariko se waba uziko hari ibyago iri kwikururira?

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko amata n’ibiyakomokaho bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka no kurinda amagufa, cyane cyane bitewe n’imyunyungugu na vitamine ziyabamo zirimo calcium, vitamine D, poroteyine n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri gukomeza amagufwa.

Nubwo wumva ari ikintu gihora ahantu hamwe mu mubiri wawe ariko amagufa y’umuntu ahora ahinduka aho umubiri uhora uhindura uturemangingo tw’amagufa dushaje ukubaka utundi dushya.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza, umubiri ukenera imyunyungugu cyane cyane uwa calcium. Inzobere mu by’imirire zitangaza ko hafi 99% bya calcium iri mu mubiri ibikwa mu magufa n’amenyo, aho ifasha mu kuyakomeza.

Ikirahuri kimwe cy’amata ni ukuvuga mililitiro 250 gishobora gutanga hafi miligarama 300 za calcium, zikaba zingana n’igice kinini cy’izo umuntu mukuru akenera buri munsi.

Nanone kandi ikirahuri kimwe cyamata gishobora kugira hafi garama 8 za poroteyine.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu  bwongereza British Medical Journal (BMJ) cyasuzumye isano riri hagati yo kunywa amata, ibiyakomokaho n’ibibazo by’amagufa.

Bwagaragaje ko abantu bafite ingano nke ya calcium cyangwa vitamin D bashobora kugira ibyago byinshi byo kugira amagufa adafite ireme ibintu bishobora gutuma avunika byoroshye.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kunywa amata kuva umugore atwite bifite akamaro kanini ku mwana azabyara kugeza akuze.

Ubushakashatsi ku mirire y’abagore batwite bugaragaza ko umwana uri mu nda akenera calcium nyinshi cyane cyane mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita, igihe amagufa ye aba atangiye gukomera.

Umugore utwite akenera hafi miligarama 1000 za calcium ku munsi ku bagore bakuru mu gihe abatwite bari munsi y’imyaka 19 bashobora gukenera hafi miligarama 1300 za calcium ku munsi.

Ikirahuri kimwe cy’amata cya mililitiro 250 kiba kirimo hafi miligarama 300 za calcium, bivuze ko unyweye ibirahuri 3 by’amata waba winjije miligarama 900 za calcium. Hafi y’izo umugore utwita akenera ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe na European Journal of Clinical Nutrition bwakorewe ku bagore batwite 809 aho bakurikiranywe kuva basanye kugeza abana bujuje imyaka 20 bwerekanye ko ababyeyi banyweye byibura ikirahure kimwe cy’amata ku munsi abana babyaye bababaye barebare kurusha ababyawe n’abatarayanyweye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abana babyawe n’ababyeyi banyweye amata batwite bagize imisemburo ituma umuntu akura mu bwenge no mu hagararo iri ku kigero cya 8% kugeza kuri 14% kuruta iy’abana bavutse ku batarayanyweye.

Bwerekanye kandi ko kunyw amata umuntu atwite bigabanya ibyago byo kubyara umwana mugufi cyangwa unanutse ku kigero cya 49%.

Abahanga mu mirire bavuga ko abana bafite hagati ya amezi 6 na 24 bakeneye indyo yuzuye irimo ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine, calcium, feri na vitamine.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko umwana uri hagati y’umwaka 1 na 3 akenera hafi miligarama 700 mg  calcium ku munsi mu gihe uri hagati y’imyaka 4 na 8 akenera hafi miligarama 1000 za calcium ku munsi.

Niba ikirahuri kimwe cy’amata gitanga hafi miligarama 300 za calcium bivuze ko  gishobora gutanga hafi 43% bya calcium umwana w’imyaka 1-3 akenera ku munsi na 30% bya calcium umwana w’imyaka 4-8 akenera ku munsi.

Kunywa amata bishobora kukurinda kugira ubumuga bwo kugenda imitego, kugira amagufa yoroshye, umuvuduko ukabije w’amaraso no kubora kw’amenyo.

Amata akungahaye ku ntungamubiri nyinshi utabona mu bindi binyobwa

Photos:

[fluentform id="3"]